RIB yatangiye iperereza ku biyise ‘abamen’ 24 bakekwaho ubwambuzi bushukana

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatagiye iperereza ku itsinda ry’abantu biyita ’abamen’ bafatiwe mu bikorwa byo kwambura abantu bakoresheje amayeri menshi mu bihe bitandukanye.

Aba bose bafatiwe mu Mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu mu Karere ka Rusizi. Umwe mu bafashwe yatangaje ko boherereza abantu ubutumwa bugufi (SMS) bw’ubuhimbano babeshya ko ari ubwa mobile money bubereka ko bakiriye amafaranga, nyuma bakabahamagara bababwira ko amafaranga ayobye bakabasaba kuyabasubiza, muri uko kuyabasubiza ni bwo amafaranga yabo agenda.

Ubundi buryo bakoramo ubu bujura ni ukubumba amacupa bakandikaho ijambo “Pure Gold Certified 1914”, bakoherereza abantu SMS ivuga ko batoye ikintu cyanditseho “Pure Gold Certified 1914” ariko batazi icyo ari cyo. Umuntu boherereje ubutumwa iyo atagize amakenga cyangwa ngo ashishoze neza, abona ari zahabu akaza akakigura kandi atari yo.

Ku rubuga rwa RIB bavuga ko hari n’abiyitirira abapadiri cyangwa abapasiteri kuri telefoni, bakavuga ko bagusengera ugakira inyatsi, ukabona urubyaro cyangwa urushako wari warabuze, ko bakiza indwara n’ibindi. Byose bikarangira bagutwaye umutungo wawe.

Ubu bujura bukorwa mu buryo bw’agatsiko kuko iyo bamaze kwiba amafaranga bahita bayahererekanya kuri simcard cyangwa konti za banki zitandukanye. Ibi babikora mu rwego rwo kujijisha kugira ngo bayabikuze kuko bazi ko ibigo by’itumanaho na banki iyo zibimenye bayafungiraho ntibabashe kuyabikuza.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abafashwe bagiye gukurikiranwaho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, n’icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya (ubwambuzi bushukana), ibi byaha bigaragara mu ngingo ya 224 n’iya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ati “Ibikorwa byo gufata n’abandi bakora ubwambuzi bushukana bwiganjemo ubukoreshejwe telefoni zigendanwa birakomeje. Aba twafashe ubu barimo gukorerwa dosiye kugirango ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya”.

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, RIB yeretse itangazamakuru itsinda ry’abasore batandatu na bo bakoreraga ubu bujura mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mu rwego rwo kwirinda ubu bujura, Urwego rw’Ubugenzacyaha ruributsa Abaturarwanda kwirinda umuntu mutaziranye uguhamagara akubwira ko yibeshye akohereza amafaranga kuri telefoni yawe agusaba kuyamusubiza.

Kwirinda kandi gukanda ku mibare bakubwira gushyira muri telefoni yawe bikagera n’aho bakubwira gushyiramo umubare wawe w’ibanga kuko bagamije kukwiba amafaranga wari ufite kuri Mobile Money.

RIB isaba abantu ko hagize uguhamagara akubwira ko ari umukozi wa sosiyete y’itumanaho akumenyesha ko hari amafaranga yavuye kuri konti yawe ya Mobile Money, cyangwa agutera ubwoba ngo konti yawe arayifunga akubwira uko wabigenza kugirango uyasubizwe, udakwiye kubikora kuko ategereje ko ushyiramo umubare wawe w’ibanga akakwiba.

Mu gihe ubonye ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe bukubwira ko hari amafaranga wakiriye, ntugire ikindi ukora uretse kugisha inama ikigo cy’itumanaho.

Nubona ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe bugusaba gukanda 21 oimero ya telefoni #wemeze yes, irinde kubikora kugira ngo udaha icyuho ubujura bwakoreshwa telefoni yawe.

RIB kandi iributsa abantu kwirinda gutanga umubare w’ibanga wa konti ya WhatsApp kuwo ari we wese uwugusabye, kuko aba agamije kuyiba akiba abo muvugana.

Mu gihe kandi ushidikanya k’ukwandikiye agusaba amafaranga, wamuhamagara kuri nimero uzi asanzwe akoresha ukabimubaza kugira ngo wemeze koko ko ari we.

Abaturarwanda barasabwa kwirinda umuntu ugushakaho ubucuti ku mbuga nkoranyambanga nka WhatsApp cyangwa Facebook akagera aho akubwira ko akoherereje impano, amafaranga menshi, bikagera aho agusaba amafaranga ayita ay’ubwikorezi (Transport and Delivery fees) cyangwa aya gasutamo kugira ngo iyo mpano ikugereho. Gira amakenga kuko ashaka kukwiba, ushaka kuguha impano nta mafaranga agusaba gutanga kugirango ikugereho.

Kwirinda umuntu wese mutaziranye ukubwira ko Imana yamugutumyeho ngo agusengere ugire ibyo ukizwa cyangwa ubona, no kwirinda umuntu wese ugushora mu bucuruzi runaka utamenyereye akwizeza kubona inyungu z’umurengera.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rurasaba uwo ari we wese ufite amakuru ku bakora ubu butekamutwe kwegera ishami rya RIB rimwegereye akamenyesha abagenzacyaha, kugira ngo bakurikiranwe cyangwa agatanga amakuru ku murongo wa RIB utishyurwa 166.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka