RDF yaburijemo igitero cyagabwe ku wahoze ayobora Musanze

Ingabo z’Igihugu (RDF) zaburijemo igitero cy’abitwaje intwaro gakondo bateye urugo rwa Mpembyemungu Winifrida wahoze ayobora Akarere ka Musanze; ucyuye igihe.

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo kwa Kane, tariki 7 Mata 2016, cyari kigizwe n’abantu bagera muri batandatu bari bitwaje intwaro gakondo zirimo imipanga n’amacumu, nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Celestin Twahirwa, yabitangarije Kigali Today.

Mpembyemungu wahoze ayobora Akarere ka Musanze si ubwa mbere urugo rwe rugabweho igitero.
Mpembyemungu wahoze ayobora Akarere ka Musanze si ubwa mbere urugo rwe rugabweho igitero.

Yavuze ko bageze mu rugo rwa Mpembyemungu banyuze ku muryango w’inyuma mu gikari ahagana saa sita z’igicuku. Abari mu rugo bahise batabaza, Ingabo z’u Rwanda zari hafi zihita zibakumira ku buryo umwe mu bari bagabye igitero yahasize ubuzima, undi agakomereka.

Yagize ati “Hari abantu bagaragara ko ari abagizi ba nabi bateye binjiye mu gipangu iwe hanyuma baratabaza; kubera ko hari abasirikare bari mu kazi ahongaho kuri paturuyi (patrol) baratabara barabatesha.

ACP Twahirwa ati "Batesheje barasamo umwe ahasiga ubuzima undi arakomereka ariko abandi barirukanka baragenda, bagenda nta kintu bangije gikomeye usibye urugi batoboye binjira gusa; ariko nta muntu bakomerekeje.”

ACP Twahirwa akomeza avuga ko nta wahita ahuza igitero cyaraye kigabwe kuri Mpembyemungu n’ikindi cyigeze kumugabwaho tariki 6 Mutarama 2014 aho bateye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade iwe kigahitana umwana yareraga.

Ati “Ntekereza ko kubihuza atari byiza nonaha cyeretse bamaze kutwereka isano ryabyo, naho ubundi birashoboka ko ubushize abateye bari abagizi ba nabi bashaka gutera gerenade ariko ab’uyu munsi wenda bashakaga kwiba, cyangwa se na bo bari bafite umugambi nk’uriya."

Ati "Ntabwo rero wahita ubifata nonaha-ngaha nk’umwanzuro ngo ni abantu bamwe bari bagamije ikintu kimwe.”

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, Polisi iravuga ko ntawe ukwiye kugira impungenge ku buryo byamubuza gukora ibikorwa byose biteganyijwe bijyanye n’icyunamo, kuko ahantu hose hari umutekano kandi usesuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asaba abaturage ko na bo bakwiye kubigiramo uruhare kugira ngo ubungabungwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwowakomeretse bamukuremo amakuru ayatange maze bamukanire urumukwiye iryoperereza rikorweneza twizeyeko nababashije gucika bazafatwa

karorero eric yanditse ku itariki ya: 9-04-2016  →  Musubize

SIBYIZA KUBUZA UMUBYEYI WACU UMUTEKANO

HAGUMIMANA ALEXIS yanditse ku itariki ya: 8-04-2016  →  Musubize

Imana yabarinze ishimwe! None uwo wakomeretse atange amakuru yose ahubwo se uwapfuye we arazwi ko nabyo byafasha muri investigation?

Christine yanditse ku itariki ya: 8-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka