Polisi yataye muri yombi Umugandekazi ufite Cocaine y’agaciro ka miliyoni 45 z’amanyarwanda
Polisi y’igihugu yagaragaje umugore w’Umugandekazi witwa Dungu Hasifa yafatanye ikilo cy’ikiyobyabwenge cya Cocaine ivuga ko ifite agaciro gasaga miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda. Yamufatiye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kuwa gatandatu ushize tariki 23/8/2014.
Uyu mugore yari avuye i Bujumbura yerekeza i Kampala, yafashwe ubwo indege yari igeze i Kanombe inzego za Polisi zikamucyeka zamusaka zimusangana iyi Cocaine yayibitse mu myenda y’imbere, nk’uko ACP Theos Badege ukuriye urwego rwa Polisi rushinzwe iperereza (CID) yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 25/8/2014.

Yagize ati “Yafashwe kuwa gatandatu mu ma saa moya ku kibuga cy’indege cya Kigali aturutse i Bujumbura agiye ku kibuga cy’indege cya Kampala Entebe, mu kazi k’abapolisi barimo basaka bumva ikintu kidasanzwe mu mubiri we bahita bamukura aho basakiraga hasanzwe bamushyira mu nzu yabugenewe nibwo baje gusanga yahishe turiya dufuko tubiri.”
Nubwo uyu mugore ngo yari yemereye akanasinyira Polisi y’igihugu ko iyi Cocaine hari umuntu wayimuhaye ngo ayimuhere undi muri Uganda, yageze imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa 25/08/2014 arabihakana avuga ko ibyo ashinjwa atabizi kandi ko akeneye umwunganizi mu mategeko.

ACP Badege yatangaje ko ibijyanye n’amategeko birengera uyu mugore ugaragaza ko ari mu myaka ikuze yabimuhaye. Yongeraho ko na Polisi yamaze gukora raporo yuzuye izashyikiriza ubutabera bw’u Rwanda bukaba ari bwo bumukurikirana kuko ari ho yafatiwe.
ACP Badege yanongeyeho ko mu rwego rwo guca ibyaha byambukiranya imipaka nk’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bitandukanye birimo gucuruza abantu, Polisi y’igihugu yabimenyesheje Polisi y’u Bwongereza kuko afite ubwenegihugu bwaho, iya Uganda n’iy’u Burundi aho yaraturutse.

Itegeko ry’u Rwanda rihana ibiyobyabwenge riteganya ko umuntu ufatanywe ibiyobyabwe ahanishwa igifungo kiva ku myaka itatu kugera kuri itanu, agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni eshanu.
ACP Badege yaboneyeho no guhumuriza Abanyarwanda ko mu Rwanda nta Cocaine nyinshi ihabarizwa kuko iyo baherukaga gufata hari hashize imyaka igera ku 10. Yaboneyeho gusaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru ku muntu wese babona bakamwishisha.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
İgihano nigitooya ugyerereranyije nagaciiro ka cocaine kandi ningaruka iyo cocaine yagyaga kugyiira iyo batamufata.Byubuze baasi imyaaka 20 ninzaha yamafaranga ihwaane nacaciro kibyo yaratwaaye.
uwomugore ukwirakwiza ibiyobya bwenge bazamuteke kubinkwa ese ndibaza amafaranga angana gucyo azayafunganwa cyangwa azashyikirizwa umuryango we