Polisi yataye muri yombi 2 muri 5 bakubise Niyonzima bikekwa ko yari yibye igitoki

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi babiri mu bakekwaho gukubita uwitwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 y’amavuko, bikekwa ko yari yibye igitoki.

Polisi yatangaje ko byabaye ku wa 25 Werurwe 2020, bibera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero.

Abafashwe ni Niyonzima Jean Baptiste w’imyaka 30 y’amavuko, na Bitwayiki Jean Bosco w’imyaka 37, naho bagenzi babo barimo Bipfakubaho Francois na Nshimiye baracyashakishwa n’inzego z’umutekano, nk’uko Polisi y’u Rwanda yabisobanuye mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Bari bamaze iminsi bashakishwa bitewe n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bakubita umuntu, bigaragara ko bari mu murima w’ibitoki, bikaba byaravuzwe ko bamufashe yibye kimwe muri byo.

Amashusho y’umugabo wagaragaye akubitwa, abantu bane bamufashe amaguru n’amaboko, n’undi wa gatanu amukubita inkoni ku kibuno, mu gihe abandi bari bashungereye. Ibi bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Kabarora, Akagari ka Rugerero, umurenge wa Rugerero.

Abayabonye ku mbuga nkoranyambaga bayatanzeho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bagaragaza ko yakoze ibidakorwa, abandi bakaba baramaganye abaturage bafata umwanzuro wo kwihanira; basaba inzego bireba gushakisha abo bantu bafatwa nk’abakoze icyaha cyo kwihanira, nyamara baragombaga kumushyikiriza ababifite mu nshingano bakabimuryoza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye Kigali Today ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020, aribwo abagabo babiri bafashwe batabwa muri yombi mu gihe abandi batatu bagishakishwa.

Yagize ati: “Ibyo bariya bantu bakoze ni agahomamunwa, rwose biteye ubwoba. Wari wabona abantu bafata umuntu amaguru, abandi amaboko, bakamukubita kariya kageni? Muri iki gihe? Mu gihugu gifite amategeko? Ntabwo ibyo bintu twabishyigikira, twabyita gutinyuka gukabije bihanira; buriya ni ubugome bw’indengakamere. Uciye igitoki bari bakwiye guhamagara inzego zibishinzwe zikaba ari zo zimukurikirana, akaryozwa ibyo yari yakoze. Ni yo mpamvu nyuma yo kubona iriya video byatumye tubakurikirana, kuko ntibyemewe ko abantu bihanira, abagishakishwa na bo twizeye ko tuzabafata bakabiryozwa”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, anavuga ko muri ibi bihe abantu bose n’inzego z’ubuyobozi ziri gufatanya mu gukumira icyorezo cya COVID-19, abantu badakwiye kuboneraho kwihanira.

Yagize ati: “Ntabwo abantu bakwiye gukora ibyaha bitwaje akazi inzego z’umutekano zirimo ko guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo. Inzego ntizavuyeho, amategeko ntiyahindutse, ibihano na byo ntibyavuyeho. Ni yo mpamvu tubwira abantu gukomereza mu murongo twahozemo wo kwitwararika ku mategeko, birinda kuyahonyora”.

Akomeza avuga ko abafashwe bahise bashyikirizwa RIB kugira ngo iperereza rikorwe. Anemeza ko ubuzima bwa Niyonzima wakubiswe inkoni nyinshi bumeze neza kandi akaba ari gukurikiranirwa hafi, ndetse na we akaba agomba gusobanura icyamuteye gukora icyaha acyekwaho cyo kwiba igitoki mu murima utari uwe.

Ni kenshi inzego zitandukanye mu Rwanda zibuza abantu kwihanira mu gihe bagize uwo bafatira mu cyaha, kuko na byo ubwabyo bifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ariko iki sigitangaza sinabwo bwa mbere bivuzwe ko muri Rubavu bamwe mu baturage nta mutekano bafite, buri munsi wumva ngo mumurenge uyu nuyu hapfuye umuntu kandi yishwe, mukwezi kumwe ngo hamaze gupfa ba7 cg 10 ubwo se ko bivugwa hakorw’iki ngo bicike, abashakanye baricana, abanyoye ibiyobyabwenge batangira umuntu mu nzira bagakubita bikaba impfabusa, umu Dasso cg inkeragutabara akubita umuntu wamwimye akantu bigapfa ubusa, nko mu kagari ka mbugangari inkeragutabara yitwa ISRAELI aba amaze kugira ibimuga ntacyo bakoze bangan’iki? none se kuki atabashikiriza RIB cg Police, nyamara muri rubavu bakwiye kumenya agaciro k’ikiremwamuntu,

TOTO yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Kubafata byari ngombwa rwose,iriya vidéo nkiyibona nge nagize ngo ni montage,kuko siniyumvishije ukuntu abantu bafite ubwenge bakora ibintu nka biriya muri iki gihugu.Mbega inkoni...!Ahubwo abantu barakomera!

@@@@ yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

Ibi ni sawa cyane biratuma har’abava ku ngeso mbi yo kwirara no kumva ko batazahanwa. Congs to those punishers.

Asante yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Kubufatanye bw’abanyarwanda;Leta,abihayimana n’abikorera murebe uko twahuza lmbaraga kgo twunganire abarwzyi,imbabare, abashonje n’abakene hatagira uhutara muri iki gihe igihugu gihanganye n’agakoko kataboneshwa ijisho (covid-19)

Hategekimana Sixbert yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

rwose police yacu yatekereje neza kuko nubwo yaba yibye singombwa gukubita umuntu nkabica inzoka umuntu ukubita mugenziwe kuriya aziko nawe afite umubiri nokumwica yamwica ikindi uwafashe amashusho nawe ntibamureke kuko nawe yarebereye duce umuco wokwihanira nkuko murwanda nubundi bitemewe mubahane mwihanukiriye nabandi barebereho murakoze stay home and wash ur hand for avoiding the spread of coronavirus.

havugimana xavier yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Ntawe ufite uburenganzira bwo kwihanira,nicyo amategeko abereyeho

Hategekimana Sixbert yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka