Polisi yamuritse Camera zizajya zihana abatubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yongeye kwibutsa no gukangurira abatwara ibinyabiziga kurushaho kubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda kuko kutabyubahiriza bihanwa n’amategeko.

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto beretswe amakosa bagomba kwirinda
Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto beretswe amakosa bagomba kwirinda

Ni ubukangurambaga bwakozwe ku wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021, ahazwi nko kuri Rwandex muri Kigali ubwo abatwara ibinyabiziga bamurikirwaga camera ebyiri zizajya zibahanira amakosa yo kutubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda ndetse n’umuvuduko ukabije, zikazatangira gukora guhera saa sita z’ijoro ryo ku cyumweru tariki 05 Ukuboza 2021 bucya ari ku wa mbere tariki 06 Ukuboza 2021.

Bimwe mu bimenyetso abatwara ibinyabiziga basabwa kubahiriza ni ibiri mu muhanda hagati birimo umurongo bagomba guhagarara inyuma mu gihe bategereje ko ibyapa bimurika bibaha uburenganzira bwo gutambuka, hamwe n’ibindi byerekana icyerekezo cy’aho umuntu agiye aho utwaye aba agomba guhagarara neza bigendanye n’icyerekezo yerekejemo, Camera zikaba zizajya zihana utabyubahirije nk’uko bisabwa.

Izi Camera ngo zashyizwemo porogaramu y'uko utubahirije ikimenyetso nk'uko bisabwa zizajya zihita zimwandikira
Izi Camera ngo zashyizwemo porogaramu y’uko utubahirije ikimenyetso nk’uko bisabwa zizajya zihita zimwandikira

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko izi camera zizajya zihana abatubahirije amategeko y’umuhanda zishingiye ku batubahirije ibimenyetso.

Ati “Izi camera rero ziri ahangaha zizareba abarenga kuri ibyo bimenyetso nk’uko bigaragara, ku buryo n’urenga kuri kimwe iyo porogaramu (program) yahawe, uko yabwiwe, izaba ibireba ikwandikire, ntabwo umuntu utwaye ikinyabiziga akwiye gukenera kumenya umubare wa camera, ibyo ntacyo bimubwiye, icyo agomba kureba ni uko we agomba kugenda neza mu muhanda akurikije amategeko, akurikije ibyapa bihari, n’ibimenyetso biri mu muhanda ni cyo cya mbere kimureba”.

Abatwara ibinyabiziga bavuga ko camera beretswe zashyizwe mu muhanda zigiye kubafasha kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda nk’uko bisabwa ku buryo bizabafasha gukumira no kwirinda impanuka zibera mu muhanda.

Igihe cyose ipine ry'ikinyabiziga rirenze cyangwa rigakandagira muri uwo murongo kandi ibimenyetso bitamwemerera gukomeza, utwaye ikinyabiziga aba akoze amakosa
Igihe cyose ipine ry’ikinyabiziga rirenze cyangwa rigakandagira muri uwo murongo kandi ibimenyetso bitamwemerera gukomeza, utwaye ikinyabiziga aba akoze amakosa

Joseph Twiringiyimana ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko akenshi abamotari bakunze kwica nkana amategeko y’umuhanda bakabiterwa n’uko baba basiganwa batanguranwa abagenzi kubera ko ntacyo bikanga ariko ngo camera zashyizweho zigiye kurushaho kubafasha kubahiriza ayo mategeko.

Ati “Biradufasha cyane kuko bituma twebwe abamotari tumenya uko tugenda mu muhanda tuhageze ndetse n’abashoferi, kuko abantu bagiye bapfira ahantu nka hariya ni benshi, biriya rero bituma buri wese iyo ahageze yikanga ko ari bwandikirwe, bigatuma agabanya umuvuduko afite, ubwo rero bizadufasha abamotari n’abashoferi ndetse na Leta muri rusange”.

Mugenzi we na we utwara moto ati “Urabona umuntu yirukankaga uko yishakiye, ugasanga yafashe umuvuduko urenze 100, ari na ho n’impanuka za hato na hato zabaga, ku buryo bizafasha abantu gukurikiza amategeko yo mu muhanda kuko ni ho kwica amategeko y’imigendere yo mu muhanda biva rimwe na rimwe, ubwo rero kuba zihari bizadufsha kugira ngo tungende twitwararitse ibimenyetso byo mu muhanda”.

Polisi ivuga ko ibyo ikora atari uburyo bwo gushaka amafaranga nk’uko bamwe bamaze iminsi babivuga, ahubwo ngo bikorwa mu rwego rwo kugira ngo umutekano w’umuhanda urusheho kubahirizwa kugira ngo bafashe abantu kurushaho kugenda neza mu muhanda bubahiriza amategeko yawo bityo impanuka zigabanuke.

Bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka