Polisi yafashe uwiyitiriye RIB yambura umuturage

Polisi ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara mu kagari ka Rukara mu mudugudu wa Muzizi ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2020 yafashe uwitwa Tuyishime Yves nyuma yo kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Yayamwatse amubwira ko ari umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse ko agiye kumufungurira umuhungu we ufunze.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubusanzwe Tuyishime atuye muri uriya murenge, yaje kumenya ko hari umukecuru waho ufite umuhungu ufunze kubera gukubita no gukomeretsa. Yaramwegereye amubwira ko namuha amafaranga azabimugiramo umuhungu we akarekurwa.

Yagize ati “Uriya musore yegereye umuryango ufite umuntu ufunze abasaba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 barayabura bakomeza guciririkanya bagera ku bihumbi 50. Nyuma amaze kuyamuha yategereje ko umuhungu we afungurwa araheba nibwo umukecuru yaje kubibwira abapolisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko umukecuru akimara gutanga ayo makuru Polisi yatangiye gushakisha Tuyishime Yves afatwa ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2020 ndetse yemera ko koko yatwaye amafaranga y’uwo mukecuru amwizeza kuzamufunguriza umuhungu we.

CIP Twizeyimana avuga ko atari ubwa mbere Tuyishime avugwaho ubwambuzi bushukana kuko no mu minsi ishize yagiye mu matsinda y’abatishoboye bo mu tugari twa Kawangire na Rukara abaka amafaranga abizeza ko azabafasha kubona inkunga y’abatishoboye y’amafaranga atangwa muri gahunda ya VUP.

Inkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe bahuye n’abantu babashuka babaka amafaranga babizeza kubaha serivisi. Yabasabye kujya bakora ibintu binyuze mu mucyo bakirinda gutanga ruswa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 174 y’iri tegeko ivuga kandi ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka