Polisi yafashe abarobaga mu Kivu mu buryo butemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura ku bufatanye n’abandi barobyi, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, bafashe abantu babiri bari mu kiyaga cya Kivu baroba amafi bitemewe n’amategeko.

Safari na Ntawugororuwanga bafashwe baroba mu kiyaga cya Kivu mu buryo butemewe n'amategeko
Safari na Ntawugororuwanga bafashwe baroba mu kiyaga cya Kivu mu buryo butemewe n’amategeko

Abafashwe ni Safari Samuel w’imyaka 37 na Ntawugororuwanga Jean Damascène w’imyaka 40, bafatanwa ubwato n’imitego itemewe yo mu bwoko bwa Kaningiri ndetse n’amafi mato bari bamaze kuroba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu barobyi bibumbiye muri koperative y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu.

Yagize ati” Ku mugoroba nka saa kumi n’ebyiri abarobyi nibo bahamagaye Polisi bavuga ko babonye abantu barimo kuroba mu buryo butemewe n’amategeko. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko bariya bagabo bari mu bwato buto bubaje mu giti barimo kuroba mu buryo butemewe n’amategeko ndetse barimo no kurobesha imitego itemewe yo mu bwoko bwa Kaningiri.”

CIP Karekezi yavuze ko iriya mitego yo mu bwoko bwa kaningiri yica amafi mato bityo bikangiza ubworozi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu.

Ati“Iriya mitego ya Kaningiri ikoze mu nzitiramubu(Super net) niyo bafatanwe barimo kuroba amafi. Iyo bayishyize mu mazi ifata amafi yose matoya ndetse n’amagi yayo, bigira ingaruka mbi ku bworozi bw’amafi kuko byica amafi ari mu kiyaga kandi akiri mato.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda idahwema gukangurira abantu baturiye ibiyaga kwirinda kuroba binyuranyije n’amategeko. Ashimira abagize uruhare mu gutanga amakuru kugira ngo bariya bafatwe.

Ati” Dukangurira abantu kwibumbira mu mashyirahamwe y’uburobyi kugira ngo umwuga wabo utere imbere kandi banagire uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu biyaga. Tubagaragariza ko iriya mitego ndetse n’ubundi burobyi butemewe bihanirwa n’amategeko tukabasaba kubireka.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura kugira ngo bakurikiranwe.

Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka