Polisi mu guhashya burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi 70 bateraniye mu ishuri rikuru rya polisi riherereye mu karere ka Musanze, barasabwa guha agaciro umwanya bahawe bashakira hamwe umuti urambye ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikiboneka hamwe na hamwe mu gihugu.

Ibi babisabwe n’umuyobozi wa polisi y’igihugu wungirije, DGP Stanley Nsabimana, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa ahuje abapolisi bashinzwe kurwanywa ihohoterwa, abavugizi ba polisi mu ntara n’abashinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’izindi nzego (DCLOs).

Muri aya mahugura yatangiye tariki 24/11/2013, DGP Stanley Nsabimana, umuyobozi mukuru wa polisi wungirije, yavuze ko iki ari igihe kiza babonye ngo bongere ubumenyi bifashisha barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu bice bitandukanye bakoreramo.

Yagize ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi cyane, mu gushyigikira gahunda iriho yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Aba bapolisi bari kongererwa ubumenyi ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Aba bapolisi bari kongererwa ubumenyi ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yavuze ko abaturage bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari nako bakorana na polisi mu guta muri yombi inkozi z’ibibi.

Ati: “Abahura n’icyo kibazo, bajye batinyuka bakivuge, bafashe inzego za polisi n’izindi nzego z’ubutabera kugirango dukurirane abakekwaho n’ababa bakoze ibyaha nk’ibyo”.

Ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga ndetse n’inzoga z’inkorano ni bimwe mu biza ku isonga mu gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu bice byose by’igihugu, cyane ko za raporo zerekana ko ihohoterwa riboneka mu mijyi ndetse no mu byaro.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka