Polisi irashaka gukorana n’urubyiruko miliyoni mu kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ifite intego y’uko mu mpera za 2020, umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing) rukorana na yo uzaba wariyongereye ukagera nibura kuri miliyoni imwe.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda DCG Dan Munyuza yabivuze kuri uyu wa kane tariki 23 Mutarama 2020, mu muhango wo gutangiza ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ryitabiriwe n’abagera ku 1500 baturutse mu ntara zose z’igihugu.

Uru rubyiruko ruhagarariwe mu bice byose by’igihugu, rwagiranye amasezerano y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda mu 2015. Urwo rubyiruko rwagize uruhare mu bikorwa byinshi birimo iby’iterambere no gukumira ibyaha, nk’uko umunyamabanga mukuru w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha Bayisenge Twahirwa Eric yabigaragaje.

Yagize ati “Turavuga ngo nkunda u Rwanda ntabwo iba ku munwa, ahubwo iba mu bikorwa. Nk’umwaka ushize wa 2019 twubatse imirima y’igikoni irenga ibihumbi ijana na mirongo itatu (130.000) mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana. Twakoze ubukangurambaga bwo kwigisha gutegura indyo yuzuye, kwirinda amakimbirane mu miryango, kudaterana inda mu rubyiruko... Mu mwaka ushize twasubije abana barenga 1700 mu ishuri bari barataye, twubaka amazu arenga 600, dusana arenga 3000. Ni ibikorwa bikorwa n’urubyiruko rubikora rubikunze”

N’ubwo uru rubyiruko rwagize uruhare runini mu bikorwa byahinduye ubuzima bw’abaturage, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda DCG Dan Munyuza yavuze ko umubare wabo ukiri muke.

Kuri ubu babarirwa mu bihumbi 380, ku buryo hari intego yo kongera uyu mubare umwaka wa 2020 ukazarangira bageze nibura kuri miliyoni nk’uko umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yabivuze.

Ati “Baracyari bake. Icyifuzo ni uko Abanyarwanda bishyira bakizana ntawe uhungabanya umutekano wabo. Kugira ngo ibyo tubigereho ni uko dukomeza kongera umubare wabo. Mu ntego dufite ni uko uyu mwaka uzarangira nibura umubare wabo ugeze kuri miliyoni kuko uko tuba benshi ni nako umusaruro ugaragara tukagera kuri byinshi bigamije kubungabunga umutekano w’igihugu cyacu no guhashya ibyaha ibyo ari byo byose byahungabanya umutekano.”

Umunyamabanga mukuru w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha yavuze ko hari icyizere cy’uko intego ya Polisi izagerwaho. Ibi ngo abyemeza ahereye ku ngamba n’ubundi bafite z’uko umukorerabushake umwe akora ubukangurambaga butuma yinjiza abandi babiri bashya, mu cyo bise “X plus two”.

Ati “Ubu noneho tugiye kuva kuri ‘X plus two’ tugere kuri ‘X plus four’ aho umukorerabushake umwe ashobora kwinjiza abandi bane bashya cyangwa batandatu cyangwa 10”.

Uru rubyiruko n’ubwo rukora akazi gakomeye mu gukumira no kurwanya ibyaha, ngo hari ubwo gutanga amakuru ku banyabyaha birugiraho ingaruka nk’uko byavuzwe na Solange Uwambajimana wo mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze.

Yatanze urugero rw’umukorerabushake mugenzi we wo mu Murenge wa Cyuve wigeze gutanga amakuru ku munyabyaha agaterwa ubwoba n’abo yari atanzeho amakuru ariko polisi ngo yamucungiye umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha badakwiye kugira ubwoba mu gihe batanga amakuru ku banyabyaha, avuga ko Polisi ibari hafi mu gihe hagira uzizwa kuba yatanze amakuru.

Ati “Icyo twabizeza ni ubufatanye. Turabizi ko umuntu wenda gukora icyaha ataba yifuza ko amakuru amureba amenyekana cyangwa ngo atangwe, ariko turabizeza ko tubari hafi ntibagatinye gutanga amakuru y’abanyabyaha ngo ni uko abo bayatanzeho babareba nabi”.

Minisitiri w’umutekano Gen Patrick Nyamvumba wafunguye ihuriro ry’uru rubyiruko yashimye imikorere yarwo n’umusanzu rutanga mu kubaka igihugu. Yarusabye kongera imbaraga mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, ariko rukabijyanisha no kugira umuco wo gukunda igihugu no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu ni umugambi mwiza cyane afande azanye.Ariko se bizashoboka?Gukuraho ibyaha byose biraruhije kandi nta muntu n’umwe udakora icyaha.Urwo rubyiruko narwo rukora ibyaha nk’abandi.Keretse habonetse abantu badakora ibyaha kandi ntibaboneka.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 24-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka