Polisi irasaba abatunze intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko kuzitanga

Polisi y’u Rwanda irahamagarira buri Munyarwanda waba utunze intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko kuyishyikiriza abashinzwe inzego z’umutekano cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze.

Intambara yo kubohora u Rwanda zasize intwaro zinyanyagiye mu baturage zirimo za gerenade, ndetse n’imbunda ntoya; nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.

Iturika ry’ibisasu ryakomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu ngo rigaragaza ko hari intwaro zikinyanyagiye mu Banyarwanda kandi bazitunze ku buryo bunyuranye n’amategeko. Izagiye ziturika zahitanye ubuzima bw’inzirakarengane by’umwihariko abana baba bakinisha ibisasu bikabaturikana.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu gihe hari uwatinya gutanga izo ntwaro kugira ngo atamenyekana ashobora guhamagara ku murongo utishyurwa wa polisi (112), akavuga aho izo ntwaro ziri, cyangwa abazifite bakazishyira ahagaragara kugira ngo ababishinzwe bazibone ku buryo bworoshye.

Uretse inzego za polisi n’igisirikari zishinzwe kubungabunga umutekano, ibigo bikora akazi ko gucunga umutekano na byo byemererwa gutunga intwaro ariko binyuze mu nzira zizwi. Cyakora umuturarwanda ushaka gutunga intwaro mu Rwanda na we ngo arabyemererwa igihe atanze ibisobanuro byumvikana bigaragaza impamvu ashaka gutunga intwaro.

Amategeko agenga imikoreshereze y’intwaro avuga ko umuturarwanda wemerewe gutunga intwaro yishyura amafaranga kuva ku bihumbi 500 ku mwaka mu gihe ikigo gikora akazi ko gucunga umutekano cyishyura ibihumbi 100 buri mwaka.

Gutunga intwaro ku buryo bunyuranye n’amategeko bihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’igifungo cya burundu.

Polisi irashimira abaturarwanda bakomeje gutanga intwaro bari batunze mu buryo bunyuranye n’amategeko, ikanashishikariza abagifite intwaro kuzishyikiriza inzego zibishinzwe.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka