Polisi iraburira abatwara ibinyabiziga kudahirahira batanga ruswa

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara ibinyabiziga kutagerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo be kuryozwa amakosa bafatiwemo.

Ubu butumwa buje bukurikira ifungwa ry’abagabo batatu bafatiwe mu Karere ka Rwamagana, tariki 13 Gashyantare, bagerageza guha ruswa abapolisi.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi.

Umwe muri bo yagerageje gutanga ruswa y’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo umupolisi amureke nyuma yo kumufata atwaye imodoka itarakorewe isuzuma ry’ubuziranenge naho undi akaba yarahaye umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 nyuma yo kumufata atwaye inka mu modoka, adafite icyangombwa kibimwemerera.

Uwa gatatu muri aba bagabo bafunzwe, yagerageje guha umupolisi ruswa y’amadorari 10 y’Amerika kugira ngo ye kumuhanira gutwara imodoka ku muvuduko urenze uwagenwe.

Bose uko ari batatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yihanangirije umuntu wese wahirahira aha ruswa umupolisi kuko bitazamugwa amahoro.

Yagize ati "Umuntu wese ugerageza gutanga ruswa kugira ngo ahabwe ibyo atemerewe n’amategeko cyangwa ukosoza icyaha ikindi, amenye ko nta mpuhwe azigera agirirwa."

Yakomeje agira ati "Twabivuze kenshi ko ruswa itemewe, haba muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange. Kuyirwanya biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere."

IP Kayigi yavuze ko guhabwa serivisi ari uburenganzira bw’umuntu, bityo ko ntawe ukwiriye kuyigura cyangwa ngo akosoze icyaha ikindi.

IP Kayigi yagiriye inama abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko yo kubitwara kuko ari byo byabarinda kugwa mu mutego.

Ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko uwahamwe n’icyaha cyo gutanga ruswa, ahanishwa igifungo kiva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu yikubye inshuro ziva kuri ebyiri kugeza ku 10 z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ruswa nimbi imunga ubukungu bw’igihugu abaturarwanda byaba byiza tuyirwanyije n’umutima nama wacu kuko n’ubundi yarahagurikiwe kandi gufatwa biroroshye kuko ingamba zirahari zifatika

Juma yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

dukomeze guhangana n’icyorezo cya ruswa mu nzego zose z’igihugu kuko idindiza iterambere

Mukamana yanditse ku itariki ya: 15-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka