Nyungwe: Imodoka ya “Impala Express” yakoze impanuka ikomeye, umugore umwe ahita apfa
Umugore umwe yapfuye naho abandi bantu 5 bakomerekera mu mpanuka y’imodoka yabereye mu ishyamba rya Nyungwe, ubwo Toyota Coaster ya Agence “Impala Express” yavaga Rusizi yerekeza i Kigali, yarengaga umuhanda mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki 26/02/2014.
Iyi modoka yari ihagurutse i Rusizi saa cyenda z’igicuku ikora impanuka ahagana saa kumi n’igice za mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26/02/2014, mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe gihererehe mu kagari ka Kiyabo mu murenge wa Bweyeye, akarere ka Rusizi, urenze gato ahitwa Pindura.
Birakekwa ko iyo mpanuka yatewe n’uburangare ndetse n’ibitotsi byafashe umushoferi wari uyitwaye. Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke yahise itabara ako kanya. Abakomeretse bajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Bushenge biri mu karere ka Nyamasheke naho umurambo wa nyakwigendera Musabyimana Gerardine w’imyaka 38 ujyanwa ku Bitaro bya Gihundwe biri mu karere ka Rusizi.
Uyu mugore waguye muri iyi mpanuka ngo yari umucuruzi wari utuye mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi.

Musabyimana Elie, umukozi wa RDB muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe ushinzwe guhuza Parike n’abaturage, wahageze iyi mpanuka ikimara kuba, yabwiye Kigali Today ko iyi modoka yarenze umuhanda, igeze hepfo yawo ishinga ikizuru irabirinduka, ihagama mu biti byo muri iri shyamba nko muri metero 25 uvuye mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendant Francis Gahima, yabwiye Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bushingiye ku munaniro ndetse n’ibitotsi by’umushoferi wari utwaye iyi modoka kuko ngo yari yagiye agaragaza guta umuhanda mu bihe bitandukanye, nk’uko Polisi yabibwiwe n’abo yari atwaye.
Chief Supt. Gahima atanga ubutumwa kuri ba nyir’amakompanyi y’amamodoka atwara abagenzi kuba aba mbere bafasha abashoferi babo kuruhuka kugira ngo barengere ubuzima bw’abagenda mu modoka zabo ariko kandi bikaba no kurwanya igihombo gikabije kuko iyo imodoka ikoze impanuka yangirika cyane, bityo bigatera igihombo nyirayo mu gihe aba yayiguze imuhenze.
Chief Supt. Gahima yongera gusaba abagenzi kuba aba mbere mu kurengera ubuzima bwabo banga kwemera gutwarwa n’abantu batabonamo icyizere cyo kubageza aho bajya cyangwa ngo babatware bihuta cyane.
Aha, yagaragaje ko mu gihe bibaye abagenzi bakwiriye gusaba umushoferi guhagarara, maze bagahamagara Polisi kugira ngo bashakirwe indi modoka yabatwara n’umushoferi wabageza aho bajya.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Leta idufashije yaca akarengane gakorerwa abashoferi bayo majanse kuko umushoferi ava rusizi aza i kigali, yagera i kigali bagahita bamusubizayo kdi bakamusaba kuzinduka bene ako kageni.Twe nk’abagenzi turimo kuhaburira ubuzima, mudutabare.