Nyirambogo yemera ko amarozi abaho kuko afite ubushobozi bwo kuyavura
Nyirambogo Rose, umugore ukora umwuga w’ubuvuzi gakondo mu karere ka Muhanga avuga ko amarozi abaho nubwo benshi batabyemera kuko we ngo ashobora kuvura bamwe mu barozwe.
Nyirambogo avuga ko hari ubwoko butandukanye bw’amarozi kandi bwose siko buvurwa kimwe, ngo si nako bushobora kuvurwa na buri muganga wa gakondo ubonetse wose.
Bumwe mu burozi avuga ko bukomeye kuvura ni uburozi buterwa n’abitwa “abarungi na ba nshwekure”; aba ngo ni abarozi bakunze gutega amarozi mu mago y’abantu mu ijoro abantu baryamye.
Ngo baza bakadiha (kubyina) mu rugo rw’uwo bashaka kuroga bitwaje amarozi ari nako bavuga amagambo menshi arimo n’amazina y’abo bashaka kuroga.
Uyu mugore avuga ko hari urugo baturanye azi baje kuharoga mu ijoro bagasanga abarozi bahatabitse ibintu biteye ubwoba avuga ko akenshi baba bakuye mu irimbi. Aha ngo iyo umuvuzi gakondo usanzwe ajyiye gutaburura ibi abarozi baba basize mu rugo runaka ngo nawe bishobora kumufata.
Kugirango ibi bitabururwe ngo bisaba ko hagomba izindi mbaraga z’abandi bantu bafite amahembe. Aba bantu baba bafite amahembe mu busanzwe ngo ni abantu baragura bafite ibintu bivuga kandi biteye ubwoba.

Ikibazo gihari ngo ni uko abahanga bakomeye mu buvuzi gakondo nabo bakunze kubita abarozi cyangwa abapfumu kuko bashobora kuvura abarozwe ku buryo bukomeye. Ikindi kibazo ngo ni uko Leta itemera ko amarozi abaho kandi hari benshi bapfa ku bwinshi bazize amarozi.
Hari ubwo ngo bajya bafata abarozi babageza ku murenge cyangwa ku bashinzwe umutekano bakabirukana bavuga ko umuntu arengana. Aha ngo iyo barekuye uyu bita umurozi ngo baba bamuhaye rugari kuko arushaho kuroga.
Ku bwe ngo byaba byiza Leta ikoze ubushakashatsi bwimbitse ku barozi kuko ngo hari abantu bazwiho uburozi kuva cyera.
Aha umuntu akaba yakwibaza mu gihe aba bantu bitwa abarozi baramutse bafashwe bagahanwa niba nta babirenganiramo bakaba bahanwa bazira ubusa kuko nta kintu gifatika cyemeza ko umuntu ari umurozi gihari.
Nyirambogo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko avuga ko umwuga w’ubuvuzi gakondo awumazemo igihe kinini kuko yawusigiwe nk’umurage w’ababyeyi be, bityo rero ngo ahura na benshi barozwe kandi akabasha kubavura.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
address ze umuntu yazikurahe se?
Nyirambogo se atuye ahagana he muri Muhanga?
Nyirambogo se atuye ahagana he muri Muhanga?
nyirambogo azaduhe nomero za telefone tuamuhamagaraho kuko i rusizi tumukeneye kandi haba abarozi benshi, cyangwa azatange ikiganiro kuri radio