Nyanza: yatemye umuvandimwe we amuziza telefone

Uwase Beatrice w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Gihisi mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yatemye murumuna we witwa Uwamariya Philomene bapfa telefoni ya karasharamye.

Ibyo byabaye tariki 19/01/2012 ahagana saa tanu z’amanywa. Ababyiboneye amaso ku maso bavuga ko Uwase yatemye murumuna we Uwamariya mu bitugu akoresheje urwembe yari amaze kugura mu iduka.

Ubwo bagundaguranaga ngo Uwase yeguye ibuye arikubita mu mutwe wa Philomene arawumena maze urugo rwose rukwira amaraso.

Uwamariya Philomene watemwe
Uwamariya Philomene watemwe

Nyirahabimana Phoibe, umuturanyi wabo bavandimwe akaba na nyiri urwo rugo batemaniyemo, avuga ko Uwase na Uwamariya babanje gupfa telefoni bakiri iwabo bagakozanyaho ariko abantu bakuru bari hafi yabo bakabakiza. Uwamariya yamuhungiye kwa se wabo baturanye undi amenye ko ariyo yagiye amusangayo yitwaje inkoni, icyuma n’urwembe. Biba ari nabyo yifashisha mu gukora iryo shyano.

Nyirahabimana abisobanura atya: “Uwase yabanje kujijisha ansaba igikoma mu gihe mvuye kukimuzanira nsubiye kuzana isukari mbona yadukiriye murumuna we wari iwanjye mu nzu aramutema”.

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko Uwase yatemanye murumuna we ubugome bukabije. Ngo ajya kumutema yavuze ati: “Ndagukubita nkubagire ibisiga nibashaka bamfunge nzataha”.

Uwamariya watemwe yahise ajyanwa mu ivuriro ryo ku Ihanika avirirana mu nzira yose naho Uwase mu gushaka gutoroka yafashwe afungiranwa mu nzu kugeza ubwo polisi yo mu karere ka Nyanza yahurujwe ikaza kumutwara kumucumbikira.

Abaturanyi bazi neza abo bakobwa bavuga ko kuva aho bombi babyariye iwabo batongeye gucana uwaka. Ari Uwase na Uwamariya buri wese afite nyina ukwe n’undi ukwe usibye ko bombi bahuriye kuri se umwe ubabyara.

Uwase Beatrice yarangirije amashuli yisumbuye kuri ESPANYA umwaka ushize wa 2011 naho Uwamariya Philomene yari umunyeshuli mu mwaka wa kabiri mu ishuli rikuru rya INILAK i Kigali.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka