Nyanza: Yatawe muri yombi atuburira umuntu

Tuyishime Aléxis w’imyaka 23 uvuka mu Murenge wa Kibumbwe mu Karere ka Nyamagabe yafatiwe mu cyuho mu mujyi wa Nyanza yihereranye umugore w’umucuruzi amubeshyabeshya ko ari bumutuburire amafaranga menshi akoze ubufindo, maze ngo ubucuruzi bwe bukabona igishoro cyo mu rwego rwo hejuru.

Uyu musore ubu bwambuzi bushukana butahiriye yahise atabwa muri yombi kuwa 11/12/2014, ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza mu gihe dosiye ye irimo gutunganwa ngo ishyikirizwe parike maze ashyikirizwe ubutabera.

Tuyishime avuga ko uburiganya nk’ubu bukoresheje amayeri amaze ukwezi abutangiye ngo nawe yabwigishijwe n’uwitwa Emmanuel uvuka ahitwa i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe.

Asobanura iby’ubu bwambuzi bwe bushukana agira ati “Abantu ndabanza nkabareba inkandagiro nabona ko batareba kure nkababeshya ko nshobora gufata inoti imwe nkayituburamo izindi nyinshi nkoresheje amayeri nkabibereka, ntibarabukwe hanyuma bangirira icyo cyizere nkabarya amafaranga ntyo”.

Uyu musore yaguwe gitumo arimo gutuburira umucuruzi.
Uyu musore yaguwe gitumo arimo gutuburira umucuruzi.

Nta butubuzi burimo ahubwo ni ubutekamitwe

Nk’uko umunyamakuru wa Kigali Today mu Karere ka Nyanza yabyiboneye, uyu musore hari akantu kameze nk’igitabo ahishamo inoti nzima hanyuma izindi paji zako akazishyiramo urupapuro rufite ingano nk’iy’inoti.

Iyo arangije asigaho umuti wo kujijisha kuri urwo rupapuro agafunga hanyuma agafungura akakwereka ko cya gipapuro gihindutse amafaranga kandi ari ayo yari afite, maze akaba aragutuburiye ugasigara wimyiza imoso.

Aganira na Kigali Today yavuze ko ibyo akora byuzuyemo uburiganya nyamara ngo abeshya benshi bakeneye indonke bakemera ko ibyo abereka ari ukuri kandi atari ko bimeze iyo batabaye maso nk’uko abivuga.

Agira ati “Ibi bintu nabyize nshaka gukira vuba ngatekera imitwe abantu bafite inyota yo gukira vuba ariko batazi ko uburiganya bubaho, mbese bizerera mu bitangaza byihishemo ubushukanyi bwo ku rwego rwo hejuru”.

Akomeza avuga ko iyo ahuye n’umuntu akamutuburira nawe ubwe agera hirya akibaza impamvu atavumbuye ubwo buriganya bwe ngo bikamuyobera kandi aba abona ko nta buhanga bundi burimo.

Uyu mucuruzikazi ngo nawe niko yashatse kumuzanaho ubwo butekamutwe ariko ngo ntiyamenye ko yamaze kumuhururiza polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza. Ngo polisi yarinze imugwa gitumo atazi ibyabaye yisanga ari mu mapingu yafatiwe mu cyuho.

Aka kantu niko ashyiramo inoti n'ibipapuro akabeshya abantu ngo atubuye amafaranga.
Aka kantu niko ashyiramo inoti n’ibipapuro akabeshya abantu ngo atubuye amafaranga.

Yagiriye inama buri wese kwirinda abatekamutwe bateye kubera amaco y’inda

Kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana aho uyu musore afungiye, yaburiye abantu kumva ko bagomba kuba maso ntihagire ubashuka ngo arabagirira ineza nawe atigiriye. Ngo abantu rwose bareka gushukwa nk’uko yakomeje abibasaba.

Ukuriye polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza, CIP David Nkundimana nawe yashimye ubufatanye buri hagati ya polisi n’abaturage.

Ati “Iyo bataza kudutabaza ngo habonetse umutekamutwe yagombaga kujya aza i Nyanza abantu akabarya utwabo mu gihe batabaye maso ngo bamenye ko hadutse ubushukanyi”.

Yagiriye inama abantu bose barimo abacuruzi ahanini kwirinda gushakira indonke mu bintu by’uburiganya ngo baratubuza amafaranga yabo, ngo kuko nibo babihomberamo umutekamutwe akabyungukirano kandi ntacyo yashoye.

Uyu musore Tuyishime aramutse ahamijwe iki cyaha cy’ubwambuzi bushukana n’urukiko rubifitiye ububasha yahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu kugeza kuri miliyoni cumi, nk’uko ingingo ya 318 ibiteganya mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 4 )

Ntimukabahishe mumaso,mujye mureka tubamenye,kuko uhishira umurozi akakumaraho abana.Izonyanga birama ntizikwiye kugirirwa ibanga.

Damien yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Ariko se ko mumuhisha mu maso nkaho mwamutweretse ngo tumumenye natwe atazadutuburira? Ko abapasitori bashinjwa gusakuza mu rusengero bo mwirirwa mubashyira ku mugararagaro ariko abajura n’abicanyi mukabahishira!!!!!!!!!!!!

Rose yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Nukuba Maso

Tuyiringire Emmy yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Nukuba Maso Kuko Ibyobintu Byubuteka Mutwe Bireze.

Tuyiringire Emmy yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka