Nyanza: Yaguwe gitumo akorera undi ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Umusore witwa Hakizimana Jean w’imyaka 28 y’amavuko uvuga ko akomoka mu Karere ka Muhanga mu Murenge Nyamabuye ari mu maboko ya Polisi kuva kuri uyu wa 11 Gicurasi 2015 nyuma ngo yo kugubwa gitumo na Polisi y’Igihugu akorera undi mu ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabizika.

Ngo yafashwe ku wa 11 Gicurasi 2015 ubwo mu Karere ka Nyanza hakorwaga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kuri Stade ya Nyanza maze Polisi ikamusanga ibyangombwa by’ibihimbano by’uwitwa Macumu Jean Baptiste agerageza kumufasha kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Yaguwe gitumo agiye gukorera undi ikizamini cy'uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.
Yaguwe gitumo agiye gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Hakizimana yiyemerera icyo cyaha akavuga ko yafashwe nyuma yo gukora ikizamini agiye gutanga impapuro ariko Polisi yareba ibyangombwa bye igasanga bidahuye n’amazina ari ku bipapuro yakoreragaho.

Agira ati “ Nakoreraga uwitwa Macumu Jean Baptiste yari yanyemereye ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda nari nabisabwe n’uwitwa Emmanuel utuye mu mujyi wa Kigali maze ndabyemera kuko nari mfite ikibazo cy’ubukene”.

Uyu musore uvuga ko akomoka mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga avuga ko bibaye ubwa mbere n’ubwa nyuma yishora mu byaha nk’ibi bihanywa n’amategeko y’u Rwanda.

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza yihanangirije abantu bose isaba ko abashaka impushya, zaba iz’agateganyo cyangwa iza burundu, kwitegura neza, bakagana amashuri yigisha abashaka izo mpushya ndetse ngo bagasoma amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde kugwa mu byaha.

Nubwo tutarashobora kumenya icyo ufashwe akorera undi ikizamini nk’iki ahanishwa, ingingo ya 609 n’iya 610 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ziteganyiriza umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano igihano cy’igifungo kuva ku myaka 5-7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza miliyoni 3.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni ibihe byangombwa bisabwa kugira umuntu abashe gukora ikizamini cy’urushya rwa burundo rwo gutwara ibinyabiziga

Aloys yanditse ku itariki ya: 11-08-2024  →  Musubize

ark bagiye biga bakabona ibyo bakoreye.

alias yanditse ku itariki ya: 16-05-2015  →  Musubize

nibaba hashye2

sss yanditse ku itariki ya: 15-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka