Nyanza: Uwaciye umukuru w’umudugudu izuru yafashwe
Ntakirutimana Silas w’imyaka 31 wari amaze amezi abiri ashakishwa kubera kuruma izuru umukuru w’umudugudu w’aho atuye, yafashwe ku mugoroba wa tariki 8/10/2012 acumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Uyu mugabo avuga ko mu mezi abiri yose ashize ashakishwa yari mu karere ka Ruhango gahana imbibi n’akarere ka Nyanza.
Ubwo yari atashye iwe mu mudugudu wa Nyamuko mu kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yanyuze ku nzego z’umutekano zimuta muri yombi zimaze kumenya ko ari we wari umaze igihe ashakishwa.
Icyo cyaha cyo kuruma izuru umukuru w’umudugudu w’aho atuye aracyemera ndetse akagisabira n’imbabaza. Ubwo bugizi bwa nabi Ntakirutimana yabukoze kubera inzoga nyinshi yari yanyoye hanyuma zibyutsa urwango yari afitiye umukuru w’umudugudu; nk’uko abyivugira.
Ntakirutimana avuga ko yarumye izuru ry’umukuru w’umudugudu wabo amuhoye urutonde rw’abo bita ibihazi (abantu bananiranye) yari amaze iminsi umushyizeho bityo ngo byatumye batangira kubana nk’injangwe n’imbeba.

Asobanura uko byagenze muri aya magambo “ Hari nka saa tatu z’ijoro tariki 06/08/2012 mbona umukuru w’umudugudu wacu ndamusimbukira mufata mu muhogo dutangiye kugundagurana hasi yirwanaho nibwo nahise muruma izuru rye rivaho abaje bamutabaye basanze nirutse kuva icyo gihe ntibongeye kumbona”.
Urwego rw’ubugenzacyaha bukorera muri satasiyo ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza buvuga ko bukurikiranyeho uwo mugabo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu.
Icyo cyaha gihanishwa ingingo ya 149 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko iyo uwakoze icyaha yabigambiriye cyangwa yabiteguriye igico ahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugeza kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe.
Kubwumukiza Yottamu yarumwe 06/08/2012 nyuma yaho ajyanwe mu bitaro bya Nyanza abaganga bamubwira ko bitashoboka kongera kurisubizaho ubu abana n’ubumuga bwo kutagira izuru.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
orgreenic cookware set hello!,I like your writing very a lot! share we keep in touch extra approximately your post on AOL? I need an expert on this house to resolve my problem. May be that’s you! Looking ahead to peer you. The thing to do, I think, is to wrap this one up as the discrete tale it is, and segue into a new site about what you’re doing now. Makes it easy to know where the cut-off line is when you turn this thing into a book. I have gone through these tours of timeshare properties and all you have to say is NO (perhaps multiple times). They sound tempting, but if they are out of your price range the answer is easy. Allow them to pitch and then kindly ask for your free tickets to a show or attraction and walk out. My wife and I have done it a few times. We enjoyed a week in Vegas courtesy of Marriott for about $200.00. I see an awesome improvement in your posting, I would love to get in contact. Keep up the fantastic work! Your article is extremely motivational for somebody who is new to this kind of stuff. This web site can be a walk-via for all of the data you wanted about this and didn’t know who to ask. Glimpse right here, and also you’ll positively uncover it. replica borse
indishyi kuri chef w’umudugdu zizarihwa zite, ko yahohotewe cyane kandi ba chefs b’imidigdudu bakaba batajya bahembwa!!!!abaturage be se bo haricyo bamumarira , ngaho nimwiheshe agaciro mufashe uwahohotewe
none se uwo muntu uryana murumva ibyo bihano bimukwiriye? njye ndumva yagahanishijwe guturayo burundu kandi agakora imirimo ifitiye igihugu akamaro
Oya aya Mu nteko ishinga amategeko itagira aho ibogamiye iyo umuntu akoreye ubugizi bwa nabi nk’ubu , ubukorewe akaviramo ubumuga budakira , uwabikoze ahanishwa gufungwa kuva kuri burundu kugeza kuri infini. Agatanga kandi indishyi ihoraho ingana n’ubushobozi n’ibyo nyiruguhohoterwa yari afite.
Kuryana boshye igisimba ntabwo bikwiriye kwitwa gukomeretsa.
Abaganga nibavuge ko badashoboye kurisubizaho, ariko ntibavuge ngo ntibishoboka!
Niyihangane uwarumwe.
Uwomugabo uryana akwiriye ibihano
Congs our Police, ubu se yari azi ko atazashyira ngo acakirwe? Nawe Titi komereza aho kuri updates zawe