Nyanza: Umwana yishwe anizwe n’umukozi w’iwabo
Umwana w’imyaka itandatu wo mu mudugudu wa Kirwa mu kagali ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza wishwe n’umukozi wo mu rugo rw’iwabo yasezeweho bwa nyuma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 10/09/2013.
Uyu mwana mwene Ndayisaba Emmanuel na Mukamana Eugènie yishwe na Hatunguramye Célestin tariki 17/08/2013 arangije umurambo we akawujugunya mu gishanga kiri munsi y’urugo rw’iwabo; nk’uko Hatunguramye yabyereye urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza ubwo tariki 09/09/2013 bwamuhataga ibibazo ku rupfu rw’uwo mwana byavugwaga ko yashimuswe.

Intandaro yabyo ngo ni igare uyu mukozi wo mu rugo yafatanwe na se w’umwana aryibye kuva ubwo ngo yafashe umugambi mubisha wo kuzihimura maze ahitamo kuzica umwana wabo abanje kuyobya uburari.
Bamwe mu bantu bageze aho umurambo w’uyu mwana wari uhishwe basanze warononekaye ndetse n’imbwa z’inyagasozi zari zatangiye kurya bimwe mu bice by’umubiri we. Hatunguramye ngo yishe uwo mwana amunize nyuma yo kumukubita ibipfunsi mu gatuza no kumunywesha inzoga y’inkorano yitwa igikwangari.
Abaturanyi b’uyu muryango wagize ibi byago bamaganye ubugizi bwa nabi bwakorewe uwo mwana w’umuhungu wari umuhererezi muri urwo rugo.

Umwe mu babyeyi babyaye bariraga yagize ati: “Nta kindi uyu mugizi wa nabi yari akwiye usibye nawe kuba yakwicwa urupfu rubi nk’urwo Nshimiyimana Eric yishwemo” .
Inshuti, abavandimwe n’abaturanyi b’uyu muryango basabye ko imfu n’urugomo bimaze iminsi muri aka gace byahagurukirwa n’inzego zose zirebwa n’ikibazo cy’umutekano.
Abashyizwe mu majwi cyane ni abo bita abapagasi baza baturutse mu turere duhana imbibi n’akarere ka Nyanza kuba aribo bari inyuma y’ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi dore ko na Hatunguramye Celestin ukurikiranweho urupfu rw’uyu mwana yari umupagasi waje aturuka mu karere ka Nyamagabe.

Bizimana Egide umuyobozi w’umurenge wa Rwabicuma bwabereyemo ubu bugizi bwa nabi yihanganishije uyu muryango wagize ibyago ndetse n’abaturage bose muri rusange avuga ko iki kibazo kigiye kwitabwaho by’umwihariko ariko asaba buri wese kubigiramo uruhare.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Harya ngo igihano cy’urupfu cyakuweho!! Mana we birenze kubabara!! kwica wagirango byabaye business.
Harya ngo igihano cy’urupfu cyakuweho!! Mana we birenze kubabara!! kwica wagirango byabaye business.
Hari umuntu ugihanirwa ibyaha by’abandi uyu mukozi ni umusamanzuki
ariko kuki abantu bakomeje kugira ubwicanyi umukino koko!narinziko abantu baboneye isomo kuri genoside yakorewe abatutsi 1994 none ubu ubwicanyi bwariyongereye cyane cyane mungo,ndababwizukuri abantu nkaba nibatihana bidatinze inkotay’uwiteka izabarya kandi nomuriyisi ingaruka zitazazuyaza kubageraho,ntasoni gukomeza kwica impinja,abana,abasaza,abakecuru ndetse n’abandi.
koko umuntu ugitekereza ko iyo afatiwe mu gikorwa cy’ubujura yakwihimura yica umwana wuwamufashe yiba.ubwo se n’akatirwa burundu azaba yungutse iki.izo nzoga z’inkorano naz6 zagahagurukiwe.Imana imuhe iruhuko ridashira.