Nyanza: Umuyobozi yishinganishije kuko ngo nta mutekano afite

Karekezi Jean ushinzwe irangamimirere mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yeruye arishinganisha mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza avuga ko nawe nta mutekano afite mu murenge abereyemo umuyobozi.

Uyu muyobozi wishinganishije yari nawe wari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira kuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge Habineza Jean Baptitse atabashije kuyitabira bitewe n’impamvu ze bwite.

Nk’uko bisanzwe mu nama zose z’umutekano zateguwe ku rwego rw’akarere buri murenge ugaragaza ibyahungabanyije umutekano mu gihe rukana. Mu namana yabaye tariki 30/04/2012, bageze ku murenge wa Muyira wari uhagarariwe na Karekezi Jean maze mbere yo kugira ikindi avuga yishinganisha avuga ko nta mutekano afite mu murenge abereyemo umuyobozi.

Mu magambo ye bwite yagize ati: “Hari umugabo hariya witwa Rusagara Anaclet bavuga ngo akunda gutukana amaze kuntuka inshuro zirenga eshanu antuka kuri mama bwite imbere y’abantu ndetse yigeze no kuntukira imbere ya komanda wa polisi ya Busoro ndabyihorera”.

Yakomeje avuga ukuntu hari ikindi gihe yigeze kumubabaza ariko asobanura ko yagishishijwe ko nta muyobozi urwana ubundi yari kumukubita. Yabisobanuye atya: “Twari tugiye gutanga ibiganiro njye ndi imbere y’umugore wari ugiye kubitanga n’uko duhura n’uwo Rusagara aramubwira ati uwo mwana uri imbere yawe se arajya he”?.

Kuba Rusagara yarise Karekezi umwana kandi azi ko asanzwe azi ko ari umukozi ushinzwe irangamimerere y’abaturage, Karekezi asanga byari uburyo bwo kumurakaza kugirango abone uko barwana; nk’uko Karekezi Jean yabisobanuye umuyobozi w’akarere ka Nyanza n’inzego z’umutekano muri aka karere.

Dutegura iyi nkuru twashatse kuvugana na Rusagara Anaclet ku murongo watelefoni ye igendanwa ngo atubwire icyo apfa na Karekezi Jean ariko ntibyadushobokera. Gusa amakuru aturuka muri uwo murenge afite imvano yizewe ahamya ko abo bagabo bombi batonganiye mu kabari basinze. Kuva ubwo ngo ntibongeye gucana uwaka.

Icyo ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwabivuzeho

Abajijwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah inzego z’umutekano yaba yaragejejeho icyo kirego.

Karekezi yamusubije atya “Uwo Rusagara nawe ubwawe Nyakubahwa Meya yagutuka abantu bavuga ko ari ko yabaye aratukana kandi ni umuntu w’umukire, umuntu wese ashobora kumuguteza bakabifata ko ari ibisanzwe ubwo ari we ntacyo bazamutwara”.

Yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza kuzashyiraho komisiyo idasanzwe izajya gucukumbura icyo kibazo. Karekezi asanga umurenge wa Muyira abereyemo umuyobozi ukwiye guhabwa undi murongo ugenderaho ngo bitaba ibyo ukazatera ibibazo bikomeye.

Igitangaje ni uko byagaragaye ko Karekezi Jean nta nzego z’umutekano icyo kibazo ahura nacyo yakibwiye kandi baba birirwanye mu murenge umunsi ku wundi.

Usibye umuyobozi w’akarere ka Nyanza icyo kirego yakimenyesheje mu nyandiko nta rundi rwego rushinzwe umutekano rwari ruzi icyo kibazo; nk’uko byagaragariye abari muri iyo nama y’umutekano.

Inzego z’umutekano zirimo ingabo na Polisi y’igihugu zari muri iyo nama y’umutekano zabwiye uwo muyobozi ko nawe yagize uruhare mu kurushaho kwihungabanyiriza umutekano kuko ibyinshi yabyihereranye naho abivugiye akabisimbutsa inzego.

Umwe mu basirikare bari muri iyo nama y’umutekano yagize ati: “Icyo uyu muyobozi yabuze ni ukubura sharing of information (guhana amakuru) kuko turirirwana ariko ntacyo yigeze aduhingukiriza”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yunze mu ry’uyu musirikare avuga ko byerekana ko nta nama ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira bugirana n’inzego z’umutekano mu gusangira amakuru no kuyahererekanya.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yasabye ko abakozi b’umurenge wa Muyira kuzicara hamwe bakiga kuri icyo kibazo kandi ko nawe azavugana n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira Habineza Jean Baptiste kuko yasanze abo bayobozi bombi icyo kibazo batakivugaho rumwe.

Karekezi Jean yahoze yari umukozi ushinzwe irangamimirere y’abaturage mu murenge wa Nyagisozi ariko kubera ibibazo yari afitanye n’abaturage baho yarahavanwe yimurirwa mu murenge wa Muyira; nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’aka karere yabitangaje.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyu karekezi ndamuzi ntashobotse nawe ubwe ntazi ibyo akora afite umutwe ufunze yirirwa avuga amategeko nkumusazi mbega muyira yahuye nakaga gakomeye
muzabaze abaturage bo mumurenge wa nyagisozi bazabaha ubuhamya inshuro yarwanye nabo ndetse n’abayobozi ntiyabatinyaga mbega yarasaze nukumujyana indera bisigaye

nyabuna iyo asomye kunzogaho ahita asara burundu doreko atayirara.muzakore iperereza ryimbitse muhereye nyagisozi

kami yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

umuyobozi nk’uyu udafitiye ikizere inzego bakorana we abayunva yagirirwa ikihe?yagakwiye kugira itandukaniro n’abaturage ayobora akareka gusimbuka inzego yitwaje icyo aricyo.

yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Iyo bavuga ngo umukire bivuzi iki? Umukire se aba ari intakoreka ko tuzi kandi twumva ko mu Rwanda nta ruswa? Ibi bivuze ko kuvuga umukire bivuze ko yagura ubuzima bw’umuntu. aha inzego zikurikirane nyamara ntakabura imvano.

yanditse ku itariki ya: 1-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka