Nyanza: Umusore yiyahuye nyuma yo kwibwa atekewe umutwe

Niyomugabo Jean de Dieu w’imyaka 21 uvuka mu Mudugudu wa Mugonzi mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yiyahuye yishyize mu kagozi arapfa, nyuma yo kwibwa ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda n’umuntu wamutetseho umutwe.

Uyu musore yakoraga akazi ko kwakira no koherereza abantu amafaranga kuri telefoni akoresheje uburyo bwitwa Tigo Cash akaba umudiyakoni n’umuririmbyi muri korali y’urubyiruko mu itorero ry’Abapantekote mu Rwanda (ADEPR), paruwasi ya Nyanza yiyahuye tariki 10/02/2015 ahagana saa sita z’amanywa ubwo yishyiraga mu mugozi agashiramo.

Bamwe mu baturanyi bageze iwabo batabaye bavuga ko basanze radiyo irimo kuvuga ndetse mu cyumba cye hari n’intebe yuririyeho agashyira umugozi mu ijosi bigaragara ko yayihiritse kugira ngo ashobore kwinaganika ahite apfa.

Hari amakuru avuga ko mbere y’uko afata iki cyemezo cyo kwiyahura yari yibwe ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda atekewe umutwe n’umuntu utabashije kumenya imyirondoro ye.

Ibi biremezwa na mushiki we babanaga mu rugo yiyahuriyemo ndetse na bamwe mu basore bakoraga umwuga nk’uwe bacururiza serivisi za Tigo Cash mu Mujyi wa Nyanza aho nawe yakoreraga ako kazi.

Bamwe mu bemeza aya makuru ko yiyahuye kubera impamvu z’amafaranga yibwe bavuga ko ariwe ubwe wabibamenyesheje, ariko ngo yirinze kugaragaza uko byamugendekeye kugeza igihe yafatiye icyemezo cyo kwiyahura.

Kwiyahura kwe kwatunguranye

Mutuyimana Julienne wari umuturanyi wa Niyomugabo Jean de Dieu ndetse bakaba banasengana mu itorero rya ADEPR aho yari umudiyakoni akaba n’umuririmbyi muri korali y’urubyiruko, atanga ubuhamya avuga ko yari umusore mwiza wicisha bugufi ndetse agakunda Imana n’abantu, ngo kumva ko yiyahuye ni ibintu biteye agahinda ku bari bamuzi n’abandi bamenye uburyo yiyishemo.

Yagize ati “Niyomugabo yari umusore wigirira icyizere cyo kuzajya mu ijuru agashishikariza n’abandi kurikorera bakora imirimo myiza izabajyanayo, ariko numvise ngo yiyahuye ngwa mu kantu kuko binyuranye n’imyizerere yari yifitemo”.

Uyu mukiristu muri ADEPR basenganaga akomeza avuga ko kuba yasigaye ari igitaramo mu Mujyi wa Nyanza abahisi n’abagenzi akaba ariwe bavuga bakanamuseka biteye igisuzuguriro kuri we nk’umuntu wari umukiristu.
Yabivuze atya “Ubu agasozi kacu ka Mugonzi yiyahuriyeho kaguwemo n’amahano yo kwiyahura ni ukuri asize nkuru mbi imusozi. Ibintu ni ibishakwa iyo ategereza yari kuzabona ibindi kuko yari agifite amaboko yo kubikorera nk’umuntu wari akiri muto,” ibi nibyo Mutuyimana yavuze ababazwa n’uburyo Niyomugabo yishyize mu kagozi.

Niyomugabo Jean de Dieu wiyahuye yashyinguwe ku gicamunsi cyo ku wa 11/02/2015 mu irimbi riri inyuma ya Sitade y’Akarere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

NIMUREKERAHO KUVUGA BYINSHI KUKO UWO MUNYAMAKURU NAWE IBYINSHI AVUGA ARABESHYA AJYE YANDIKA IBYO AZI

DADA yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

muraho .birababaje ariko amakuru yatawe ntabwo ariyo ndetse n’uyu wigize umuturanyi wabo juliene ntabwo azwi .mujye mutangaza amakuru mufitiye gihamya .ikindi nta muntu wo mumuryango we mwigeze mwegera ngo mubaze amakuru y’urupfu rwe .kandi twitinde kumucira urubanza kuko ntawari ahari igihe yapfaga .Imana niyo izi aho izamushyira .murakoze .uwiteka afashe abasigaye kandi twese turi abagenzi.

alexis yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

muraho .birababaje ariko amakuru yatawe ntabwo ariyo ndetse n’uyu wigize umuturanyi wabo juliene ntabwo azwi .mujye mutangaza amakuru mufitiye gihamya .ikindi nta muntu wo mumuryango we mwigeze mwegera ngo mubaze amakuru y’urupfu rwe .kandi twitinde kumucira urubanza kuko ntawari ahari igihe yapfaga .Imana niyo izi aho izamushyira .murakoze .uwiteka afashe abasigaye kandi twese turi abagenzi.

alexis yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

Birababaje kweri ubuzima Imana yaduhaye bufite agaciro katagereranywa ntawufite uburenganzira bwo kwiyambura ubuzima

emmy yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Birababaje kweri ubuzima Imana yaduhaye bufite agaciro katagereranywa ntawufite uburenganzira bwo kwiyambura ubuzima

emmy yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

birababaje kuko uwiyishe yiyahuye ntabwo
ngo azajya mu ijuru kandi uwiyishe ntababarirwa imbere
ya nyagasani

ferdinand yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

bagenzure neza kuko iyi si iriho ubugome bwishi sinumva ukuntu umuntu wasomye bible yakwiya ngo arimbuke barebe ko atishwe

Mahoro yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Uyu muntu witwa Abimana umenya asomye iyi nkuru yasinze. Ko ibyanditse ndeba bisobanutse yashyinguwe nyuma y,umunsi umwe yiyahuye umwaka awukuyehe?

kaka yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Turasaba Abakuru Bitorero,pasteur,padiri Nabandi Bose Bafite Aho Bahurira Nabantu Benshi Kubigisha,kubasobanurira Ikibi Cyo Kwiyahura.Kdi Uwo Bumvise Ufashe Uwo Mwanzuro Mubi Ugayitse Kumushyikiriza Ubuyobozi Hakiri Kare!Murakoze Kuba Mubyumvise Am Come From #Nyabihu Jenda Sector.Nsakira Village.

Etienne yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

ndababayepe kubona umuntu muto yiyahura kweri kubera amafaranga? rubyiruko njye abrahamu wo mukarere kanyanza umurenge wa kibilizi ndabakangurira kunjyira ukwizera guhamye iryo torero nirinjyire inama urubyiruko rusigaye uwi yahuye ntajuru abona kuko ntakwizera aba apfanye!!! mwihangane rubyiruko.

abrahamu yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

uwo musore wiyahuye biriya ntabwo byemera.
umuntu wese wiyahuye direct ni mumuriro kiriya cyaha nacyo Imana ntikibabarira.

kajapani yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Nkurikije itariki yapfiriyeho n’iyo bamushyinguriyeho yari amaze umwaka apfuye, gusa mwifurije iruhuka ridashira.

Abimana yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka