Nyanza: Umusore w’imyaka 29 yapfuye yimanitse mu mugozi
Nsengiyumva Samuel w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Nyesonga, Akagali ka Butansinda, umurenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza yiyahuye yimanitse mu mugozi ahita apfa tariki 23/10/2012 mu gihe cya saa tanu z’amanywa.
Birakekwa ko uyu musore yiyahuye kubera yari afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’igituntu byombi yari yaranze gufatira imiti; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zaho Nsengimana Samuel yari atuye.
Uyu musore mu mibereho ye ya buri munsi yasaga n’umuntu washaririwe n’ubuzima kuko yahoranaga icyizere gike cyo kubaho kugeza n’ubwo yanga gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA mu gihe itangirwa ubuntu mu Rwanda.
Ngo ni kenshi abaturanyi be bahoraga bamusaba kwakira ubwo buzima yarimo ariko akabatera utwatsi ababwira ko ntacyo mu buzima bwe akiramira kubera ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’igituntu cy’igikatu yabanaga nabyo.
Bamwe mu baturanyi be kimwe n’abo mu muryango we bemeza neza ko kuba nta cyizere cy’ubuzima yari acyifitemo aribyo byamuteye gufata umwanya we akiherera akimanika mu mugozi kugeza ashizemo umwuka w’abazima.
Umwe mu baturanyi be agira ati: “ N’ubundi Nsengiyuma ntiyari uwo kubaho kuko nta cyumweru cyashiraga atagejejwe mu maboko ya polisi akekwaho ubujura kandi mu by’ukuri nta n’intege yabaga yifitiye kuko uburwayi bwari bwaramuzahaje” .
Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, Superintendent Gashagaza Hubert yemeje ko uwo musore yapfuye yiyahuye mu mugozi anashimangira ko yari yaranze gufata imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ndetse n’iy’igituntu.
Iperereza ryibanze rikomeje kwerekana ko nta muntu bari bafitanye amakimbirane wamuzengerezaga ngo bitume ahitiramo kwivana ku iyi si; nk’uko Supt Gashagaza yakomeje abisobanura.
Supertendent Gashagaza Hubert avuga ko ikibazo cyo kwiyahura kigenda gifata intera ndende mu mibereho y’abantu agasaba ko inzego zose zashyiraho ubufatanye mu kurandura ibikorwa bituma bamwe bashyiraho iherezo ku buzima bwabo.
Kwiyahura ni ubugwari ndetse bikaba n’amahano abantu bose aho bava bakagera bagomba kwirinda bagaharanira kwiremamo icyizere cyo kubaho kandi neza; nk’uko umuvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara yAmajyepfo Supt Gashagaza Hubert abisaba.
Nsengiyumva Samuel wapfuye yimanitse mu mugozi yari mwene Gashema na Mukamugema batuye mu kagali ka Butansinda mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza mu Ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kubwange nkumuturarwanda ndabivuga nkuwakabiciye mugihugu abacuruza ibiyobyabwenge mugemuhana mwihanukurire kuko umuvandimwe wange mubujije ubuzima. murakoze