Nyanza: Umushoferi yafashwe apakira ibiti by’imisheshe imodoka arayita ariruka
Umushoferi utashoboye kumenyekana yafatiwe mu mudugudu wa Runyonza mu kagali ka Rwotso mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza saa sita z’ijoro tariki 6/02/2014 apakira ibiti byitwa imisheshe imodoka arayita atinya ko yatabwa muri yombi.
Bwana Kayigambire Théophile uyobora umurenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza dukesha iyi nkuru avuga ko iyo modoka yatawe ari iyo mu bwoko bwa Fuso ikaba ifite purake RAB 228 H.
Muri iki gitondo tariki 7/02/2014 aganira na Kigali Today yavuze ko umushoferi wayo yahise atorokana n’undi muntu bari kumwe nawe utashoboye kumenyekana.
Nk’uko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kibilizi akomeza abivuga ngo nta cyumweru cyari gishize bafashe indi modoka nayo ipakira ibyo biti byitwa imisheshe.

Uyu muyobozi kimwe n’abandi bantu bakurikiranira hafi iby’ibi biti bikomeje kwibwa umusubizo bavuga ko amakuru bafite ariko agicukumburwa ari uko ibyo biti bijyanwa mu gihugu cya Uganda nyuma bikoherezwa mu Buhinde aho ngo bivanwamo imibavu ihumura neza ndetse n’indi miti nk’uko na bamwe mu babashije gutabwa muri yombi babyemeza.
Ngo icyerekana ko ibyo biti birimo imari ikomeye n’uko imodoka iba yaje kubyikorera yishyurwa amafaranga arenga miliyoni imwe n’igice naho abaturage babyibye bakishyurwa amafaranga ijana y’u Rwanda ku kiro cyabyo.
Ubuyobozi bw’imirenge irimo ibyo biti by’imisheshe harimo n’uyu wa Kibilizi mu karere ka Nyanza buvuga ko bufite ingamba bahuriyeho bose yo kuryamira amajanja bifashishije amarondo n’izindi nzego zishinzwe umutekano kugira ngo ibyo biti bidakomeza kwibwa n’ababifitemo inyungu zabo bwite.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|