Nyanza: Umumotari yiyahuye yijugunye mu cyuzi
Ndayambaje Boniface w’imyaka 43 y’amavuko uzwi ku izina rya Ngunda ukomoka mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara umurambo we bawusanze mu cyuzi cya Nyamagana kiri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bivugwa ko yaba yiyahuye.
Umurambo we wabonetse tariki 31/03/2013 ahagana saa kumi n’ebyeri za mu gitondo. Moto ye yo mu bwoko bwa TVS ifite purake RA 766 S bayisanze iparitse iruhande rw’icyuzi cya Nyamagana nk’uko bamwe mu bagiye kumurohora bavuganye na Kigali today babitangaza.
CIP Rutayisire Jules ukuriye Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza yemeje ko umurambo w’uwo mumotari bawusanze mu cyuzi ndetse ngo nta n’ibikomere yari afite ku mubiri we.
Umurambo we bahise bawujyana mu bitaro by’akarere ka Nyanza kugira ngo hasuzumwe icyamwishe ndetse n’iperereza rikomeje gukorwa hagamijwe kumeya uko umunsi wabanjirije urwo rupfu rwe yari yiriwe.

Mu gihe iperereza rigikomeje hari amakuru aturuka mu karere ka Gisagara avuga ko aho nyakwigendera akomoka atari ameranye neza n’umugore we babanaga ngo bikaba bikekwa ko yaba ariyo yabaye impamvu yo kwiyahura.
Ngo Ndayambaje Boniface yavuye iwe asezeye abo mu rugo rwe ababwira ko batazongera kumubona. Ariko Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yirinze guhamya ayo makuru isobanura ko ikiyacukumbura ifatanyije n’ubuyobozi bwa polisi bukorera mu karere ka Gisagara aho nyakwigendera yari atuye.
Nyakwigendera arohorwa mu cyuzi cya Nyamagana kiri mu karere ka Nyanza bamusanganye ibyangombwa bye byose birimo indangamuntu, uruhushya rwo gutwara moto, ikarita y’itora n’amafaranga 1000.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Barebe neza niba ataranizwe akajugunywamo.
amalibirane yo mu ngo n’ubundi azarikora hari igihe umugore akuzonga isi ukabona yakubanye nto buriya wasanga atarakiryama ngo atore agatotsi.
Ngo urugo rubi rurutwa na -----------
Niyigendere nta kundi ariko biriya ni ubugwari ntabwo abantu bagomba gushakira ikisubizo cy’ibibazo byabo mu kwiyahura
pole sana,agire iruhuko ridashira