Nyanza: Umukozi wa Freedom MOTEL afungiye kunyereza ibikoresho by’akazi
Irambona Martin wari ukuriye abandi bakozi bakora muri Freedom Motel iri mu mujyi wa Nyanza afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana akekwaho kunyereza ibikoresho by’akazi bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 400.
Bamwe mu bakozi ba Freedom Motel basabye ko amazina agirwa ibanga kubera impamvu z’umutekano wabo mu kazi bavuga ko Irambona Martin yahawe urupapuro rumusaba kwitaba ibiro by’ubugenzacyaha bwa polisi mu karere ka Nyanza ariko ngo yagezeyo ntiyagaruka nyuma baza kumenyeshwa ko yahise atabwa muri yombi ashinjwa kunyereza ibikoresho by’akazi.
Umwe muri abo bakozi agira ati: “Hari intebe yafashe nta burenganzira abiherewe na nyiri Freedom Motel hamwe n’ibindi bikoresho arabigurisha amafaranga avuyemo ayakubita umufungo arinumira”.
Uyu mukozi avuga ko Gatete Innocent nyiri Freedom Motel yabonye ko ibyo bikoresho bye bigenda biburirwa irengero uko bukeye n’uko bwije agahitamo kujyana ikirego mu bugenzacyaha bwa polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza kugira ngo ikore iperereza kuri ubwo bujura.

Irambona Martin ahakana ibyo ubushinjacyaha bumukurikiranyeho akavuga ko atazi uko ibyo bikoresho ashinjwa kunyereza byagiye bibura.
Nyiri Freedom Motel yabajijwe icyo uwo mukozi we afungiye yirinda kugira icyo abivugaho. Agira ati: “ Ntabwo njya ntangira amakuru kuri telefoni ahubwo muzaze kundeba nibwo nzagira icyo mbatangariza”.
Freedom Motel iri mu mujyi wa Nyanza si ubwa mbere igezwe amajanja na bamwe mu bakozi bayo bakayiba kuko umusore witwa Claude mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2012 nawe yihembye amafaranga asaga ibihumbi 400 arangije arigendera babura irengero rye.
Freedom Motel iri mu karere ka Nyanza na Freedom Hotel iri i Kimironko mu mujyi wa Kigali zose ziri mu maboko y’umugabo witwa Gatete Innocent akaba ariwe rwiyemezamirimo wubakishije amashami Banki y’abaturage y’u Rwanda ifite mu Ntara y’Amajyepfo.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|