Nyanza: Umukecuru yatwikiwe urugo n’umuntu utazwi
Mukandutiye Elina w’imyaka 52 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyamivumu A mu kagali ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yatwikiwe urugo rwe n’umuntu utazwi yifashishije lisansi.
Nyuma y’uko urugo rw’uyu mukecuru rugurumanye mu masaha ya saa saba z’ijoro tariki 26/05/2014, irondo n’abaturage bagerageje gutabara barazimya ariko hafi y’urugo rwe baza kuhasanga akajerekani karimo lisansi uwo mugizi wa nabi yari yifashishije mu kumutwikira nk’uko Bizimana Egide uyobora umurenge wa Rwabicuma ibi byabereyemo yabitangarije Kigali Today.
Bwana Bizimana Egide aravuga ko n’ubwo uwatwitse urugo rw’uyu mukecuru atabashije kumenyekana ngo hari bamwe yatunze agatoki avuga ko aribo baba bihishe inyuma y’iyo nkongi gusa nta bimenyetso bifatika arashobora kugaragaza.
Mu bantu uyu mukecuru arimo gukeka barimo abo bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu bahoraga rugeretse gusa kubihuza n’iyi nkongi y’umuriro ngo byabaye ibyo kwitondera.
Umuyobozi w’umurenge wa Rwabicuma Bwana Bizimana Egide yagize ati: “Ubu iperereza ryatangiye gukorwa ngo hamenyekana umuntu wamutwikiye urugo ariko kugeza ubu nta bantu baratabwa muri yombi bakekwaho ubu bugizi bwa nabi”.
Mu kwamagana ubu bugizi bwa nabi abaturage basabwe kutihorera kubo bafitanye ibibazo ahubwo bagirwa inama n’umuyobozi bw’umurenge kujya bajyana ibirego mu nkiko cyangwa bigashakirwa ibisubizo mu bundi buryo butari ubwo kwangiriza undi.
“Hari inteko z’abaturage hari abunzi hari ubuyobozi bwegerejwe abaturage niyo mpamvu bitemewe kwihorera ugatwikiraho undi inzu kandi hari inzego zabafasha gukemura ikibazo,” umuyobozi w’umurenge wa Rwabicuma.
Yasabye abafite imitima nk’iyi yo kwihorera kubo bafitanye ibibazo kubireka kuko ufashwe agahamwa n’iki cyaha nawe ahanwa yihanukiriye nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.
Iki cyaha cyo gutwika inyubako y’undi ku bushake kigize uwo gifata muri iri perereza rikomeje gukorwa n’inzego z’umutekano yahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka makumyabiri n’itanu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 398 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntekereza ko abantu nkabo bagom
bye gushakishwa kandi bagahanirwa imbere y’Abaturage. Nicyo ntekereza cyagabanya ubugizi bwanabi nkubwo.