Nyanza: Umukecuru w’imyaka 64 yiyahuje simikombe

Umukecuru Mukantabana Odette w’imyaka 64 y’amavuko, tariki 06/02/2012 ahagana saa moya n’igice z’umugoroba, yiyahuje umuti ukoreshwa mu buhinzi wica udukoko mu murima witwa Simikombe.

Uwo mukecuru wari utuye mu mudugudu wa Kivugiza mu kagali ka Munyinya mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yahise ajyanwa kwa muganga i Busoro apfa ataragerayo.

Uyu mukecuru ngo yiyahuye kubera ko umugabo we, Kanyarwanda Callixte, yamukuye mu kabari yasindiye amafaranga y’ibishyimbo yibye umukazana we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Nkundiye Jean Pierre, avuga ko nta kibazo yari asanzwe agirana n’umugabo we usibye iryo pfunwe yatewe no kwiba ibishyimbo by’umukazana we.

Umukecuru Mukantabana Odette yasanze atazakomeza kwihanganira kubana n’umukazana we yahemukiye bene ako kageni maze ahitamo kwiyahuza umuti wa Simikombe. Uyu mukecuru apfuye asize abana bane bubatse ingo zabo.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza bumvise iyi nkuru y’inshamugongo ivugwa kuri uyu mukecuru bagaye icyemezo kigayitse yafashe cyo kwiyaka ubuzima.

Mukarwego Anastaziya w’imyaka 71 y’amavuko yagize ati “Biteye isoni n’agahinda kumva umukecuru ufite abana n’abuzukuru atanga urugero rubi nka ruriya kubera impamvu ingana ururo”. Yongeyeho ko niyo bitaba iriya mpamvu yo kwiba umukazana we ibishyimbo bidakwiye kwiyaka ubuzima atihaye.

Nta gihe kirekire gishize muri aka karere ka Nyanza havugwa abiyahuje uyu muti wa simikombe kuko tariki 26/01/2012 uwitwa Uwihoreye Felecita w’imyaka 20 mu kagali ka Kavumu muri aka karere nawe yitabye Imana azize kwiyahuza uwo muti.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega umukecuru wiheyemukiye!!!!!!!

Kwiyahura iyo arindira se ko n’ubundi imyaka yari asigaje kubaho ko yagerwaga mu mashyi ariko akareka kwiyaka ubuzima kweli.

Ubuzima buraryoha kubwiyaka ni bibi cyane

yanditse ku itariki ya: 8-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka