Nyanza: Umujyanama w’ubuzima arashinjwa kwamamaza imiti ikuramo inda

Mukaneza Damarce, umujyanama w’ubuzima utuye mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza arashijwa n’umuturanyi we witwa Kabarere Safina w’imyaka 27 y’amavuko kumushishikariza gukuramo inda atwite, ndetse no kumuha imiti ivugwaho ubushobozi bwo kuyikuramo.

Iki kibazo cyizweho n’inama y’abajyanama b’ubuzima yateranye ku biro by’Akagari ka Gasoro aba bagore bombi batuyemo yabaye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 19/01/2015.

Kabarere ashinja mugenzi we Mukaneza kuba yaramuganirije ko atwite undi akamushishikariza kuyikuramo yishashishije imiti ifite ubwo bushobozi ndetse akanayimuha.

Nk’uko uyu Kabarere ufite abana babiri ndetse utwite inda ya gatatu ku bagabo batandukanye avuga ko iyo miti yahawe n’uyu mujyanama w’ubuzima yanze kuyikoresha ibyo yari igenewe ahubwo ahitamo kuyibika.

Agira ati “Njye uriya mujyanama w’ubuzima namubwiye ko ntwite angira inama yo kumpa imiti yo kuyikuramo, ariko ngeze mu rugo sinabikora ndabireka ngo nzamutungure maze kubyara mwereke ko ubugome bwe nanze kubushyira mu bikorwa”.

Mukaneza (uri mu kaziga gatukura) mu nama y'abajyanama b'ubuzima yiga ku kibazo cye.
Mukaneza (uri mu kaziga gatukura) mu nama y’abajyanama b’ubuzima yiga ku kibazo cye.

Bombi baritana ba mwana

Mukaneza ahakana ibyo ashinjwa na mugenzi we akavuga ko ari we wabimugishijeho inama akamwamaganira kure, ariko ngo bitangiye kumenyekana ko afite umugambi wo gukuramo inda nawe atangira kumushinja kumuha iyo miti.

Agira ati “Amakuru arebana n’uko Safina yari mu migambi yo gukuramo inda nayatangiye igihe nyamenyesha umukozi w’umushinga witwa FXB ukorera mu Kagali ka Gasoro, nyuma nyaha undi muntu ushinzwe gukumira icyaha kitaraba mu Kagari”.

Uyu Mukaneza yabwiye abajyanama b’ubuzima bagenzi be bari mu nama biga kuri icyo kibazo kiri hagati ye na mugenzi we ko nta zindi nzego yamenyesheje ayo makuru ngo kuko yibwiraga ko aho yabimenyesheje bazabikurikirana.

Ubwo iyi nama yabaga aba avuga ko yabibwiye ntibari bahari ngo bemeze ko ayo makuru bayahawe nk’uko Mukaneza yabisobanuraga agaragaza ko ari umwere kubyo ashinjwa n’uyu mugenzi we Kabarere.

Barasubiranamo kubera ihene bapfa

Kabarere Safina utabashije kuboneka muri iyi nama yiga ku kibazo afitanye na Mukaneza Damarce kuri ubu wibereye mu mujyi wa Nyagatare aho akora akazi ko mu rugo, nk’uko yabitangarije Kigali Today ku murongo wa telefoni ye igendanwa, yavuze ko iyi nama yabaye atayimenyeshejwe ngo niyo mpamvu atahageze.

Yagize ati “Maze iminsi ibiri mvuye mu Karere ka Nyanza njya i Nyagatare gukora akazi iyo bambwira iyo nama nari kuza nkamushinja kuko nawe ubwe arabizi, ibyo yambwiye n’uko akora agafasha abagore n’abakobwa gukuramo inda abaha imiti ifite ubwo bushobozi nk’iyo yampaye”.

Intandaro y’uko gushinjanya ibyo gutanga imiti yo gukuramo inda no kuyakira byaturutse ku ihene uyu Safina Kabarere yaragije Mukaneza Damarce nyuma akaza kumva ko yariwe mu buryo atazi ndetse ntamuhe n’amafaranga yayo.

Abivuga atya “Njye kubera ko yampaye imiti nagera mu rugo sinyikoreshe ngo ntiyicira umwana uri mu nda. Ejo bundi ngiye kujya i Nyagatare namusabye kumpa ihene yanjye ngo nyigurishe arangije arayinyima ambwira ko ari igihembo cy’imiti yampaye ikuramo inda”.

Ngo kubera ko iyo miti atigeze ayikoresha ngo yasembuwe no kwimwa ihene ye ahita amushyira hanze nk’uko Kabarere yabyeruriye Kigali Today asobanura uburyo ibi byose byari hagati yabo byashyizwe hanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasoro abo bagore bombi batuyemo, Ndori Landouard yabwiye Kigali Today ko bitewe n’uburemere bw’iki kibazo ubuyobozi bw’akagari bugiye kugishyikirizwa polisi kugira ngo igikoreho ubucukumbuzi hamenyekane ukuri.

Ingingo y’168 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese wamamaza akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose imiti, ibikoresho cyangwa ibindi bivugwaho ubushobozi bwo gukuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka