Nyanza: Umugore yakuyemo inda acukura amaterasi y’indinganire

Mukamana Siphora w’imyaka 30, tariki 27/06/2012 saa tatu za mu gitondo, yakuyemo inda y’amezi ane yari atwite ubwo yacukuraga amaterasi y’indinganire mu mudugudu wa Munyinya, akagali ka Mushirarungu, umurenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza.

Kayibanda Uziel wari kumwe na Mukamana bacukura amaterasi avuga ko yumvise uwo mugore ataka cyane ko aribwa mu nda hanyuma hashize umwanya muto abona acitse intege ku buryo bukabije.

Muri ako kanya yahise ajya kubitsa isuka ye mu gihe barimo bitegura kumujyana kwa muganga ahita akuramo inda akiri muri ayo materasi y’indanganire.

Hagabimana Alphonse ari nawe ushinzwe gukurikirana abakora muri ayo materasi y’indanganire yahise afata icyemezo cyo kumushakira ingombyi y’abarwayi ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Cyaratsi kiri mu murenge wa Rwabicuma arimo avirirana amaraso bikomeye.

Hagabimana abisobanura muri aya magambo: “Nagiye kumva numva abantu barantabaje batera induru cyane ngo umugore akuyemo inda numvushe ko bikomeye ngerageza kugera aho icyo kibazo cyari kibereye nibwo nasanze inkuru ari kimomo ko mu bagore nkoresha hari umwe muri bo wakuyemo inda bimugwiririye”.

Ibyo bikimara kuba inkuru yahinduye isura bamwe bagatangira guhwihwisa ko Mukamana yakuyemo inda ku bushake. Ushinzwe gukurikirana abakora muri ayo materasi asobanura ko yahise amujyana kwa muganga bekerakana ko ibyo bavuze kuri Mukamana ko yakuyemo inda ku bushake ari ukumuteza urubwa.

Safari Assiel, umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Cyaratsi Mukamana Siphora yajyanwemo akimara gukuramo inda yabwiye Kigalitoday ko akomeje kwitabwaho kugira ngo bamufashe kwihanganira icyo kibazo yahuye nacyo.

Safari Assiel kandi avuga ko ibyabaye kuri uwo mugore bishobora no kuba no ku bandi kandi nta bushake babigizemo.

Yagize ati: “Mukamana Siphora yakuyemo inda ku buryo bw’ibyago kandi si igitangaza kuko ibibazo nka biriya bikunda kubaho ku bagore bamwe na bamwe batwite”.

Aho yari aryamishijwe ku gitanda cy’abarwayi, Mukamana yihanganye avuga ko nawe ibyamubayeho byatunguranye.

Mu ijwi rituje kandi ryuje umubabaro n’agahinda yagize ati: “Ibyambayeho byantunguye cyane kuko sinarimbyiteguye ko byaba ngatakaza umwana wanjye w’imfura nakundaga kandi yari akiri urusoro mu nda yanjye.”

Mukamana Siphora ni umukozi ukora imirimo yo gucukura amaterasi y’indinganire mu mushinga wa LWH ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ukaba ukorana n’abaturage bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza mu rwego rwo kurwanya isuri ku misozi ihanamye yo muri uwo murenge.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu mubyeyi yihangane kandi akomere,ahumure Imana irikumwe nawe kandi Izamuha undi mwana.

BYUKUSENGE yanditse ku itariki ya: 29-06-2012  →  Musubize

uyu mugore ni ukuri yagize ibibazo bikomeye ariko nta kundi byagenda ahubwo arusheho kwihangana niko bigenda mu buzima.

yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka