Nyanza: Umugabo yishe umugore n’abana be babiri

Umugabo witwa Nshimiyimana Eugene w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, tariki 10/04/2012, yishe abana be babiri na nyina ubabyara abatemesheje umuhoro bivuye ku makimbirane yari hagati ye n’uwo mugore bashakanye.

Abo bana babiri barimo uwitwa Tuyishime Olivia w’imyaka 6 y’amavuko na Iraduha Chance w’imyaka 4 y’amavuko; nk’uko Habineza Jean Baptiste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, yabitangarije Kigalitoday.

Tuyishime Olivia na Iraduha bishwe nyuma y’uko se ubabyara abashukashutse akabajyana mu nzu ababwira ko hari icyo ashaka kubabwira ariko bamugeze iruhande arerura avuga mu ijwi rye ko agiye gukora akantu ubwo nibwo uwa mbere yahise amukubita umuhoro n’uwa kabiri biba uko bose abahindura imirambo maze umuvu w’amaraso uratemba.

Mu nduru zavugijwe n’abari hafi y’urwo rugo hatabayemo na nyina ubabyara witwa Bankundiye Jeanine w’imyaka 22 y’amavuko nawe akinjira mu muryango yahise akubitwa ipanga n’umugabo we ahasiga ubuzima.

Habineza Jean Baptiste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, yatangaje uwo mugabo akimara kwica abana be babiri n’umugore bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko yahise yiruka ariko abaturage bamugenda inyuma bamuvugiriza induru kugeza ubwo yafashwe.

Akimara gufatwa abaturage bari bameze nk’abariye karungu nabo bashatse kumwivugana ariko abayobozi barakomakoma kugeza ubwo inzego zishinzwe umutekano n’abayobozi batandukanye bahagereye. Ako kanya yahise ajyanwa gufungirwa kuri station ya polisi i Busasamana mu karere ka Nyanza.

Uyu mugabo avuga ko icyamuteye gukora ubwo bwicanyi ndengakamare ari amakimbirane yari afitanye n’umugore we, dore ko hari hashize ibyumweru bibiri bongeye kubana nyuma y’amezi 6 yari ashize buri wese yibera ukwe n’undi ukwe.

Kubera umujinya mwinshi wari mu baturage ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira bwahise bubakoresha inama mu rwego rwo kuwucubya kuko abenshi muri ako gace bari bashyize imbere gahunda yo kwihorera; nk’uko umuyobozi w’uyu murenge yabitangaje.

Habineza Jean Baptiste, umuyobozi w’uwo murenge, yagize ati: “ Ibyabaye ni amarorerwa ku buryo budasubirwaho”. Yakomeje avuga ko nta kintu kibabaje nko kuba abana nabo bahitanwe n’ayo makimbirane kandi mu busanzwe ikibazo cyari hagati y’umugabo n’umugore.

Abaturanyi b’urwo rugo bavuga ko umusozi wabo waguyeho amahano. Umwe muri bo yagize ati: “Muri turiya twana hari ako se yakundaga cyane kandi nako kamukunda rero siniyumvisha umutima wa kinyamanswa nk’uriya aho yawukuye akivugana bariya bana’.

Si ubwa mbere umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza ubereyemo amahano nk’ayo kuko mu kwezi gushize umugabo w’Umurundi witwa Barutwanayo Jean de Dieu wari utuye muri uwo murenge yatemaguye umugore we na nyirabukwe arangije nawe arishahura igitsina cye gitakara hasi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Kuki mwashyizeho ifoto ya gitifu mutashyizeho ifoto y’uwakoze amahano?!!! Ubu utashishoje yagizeho uyu uri ku ifoto niwe wakoze amahono. Ubundi sibyo zitabayeho zombi n’ubusobanuro munsi, hakabayeho byibuze ifoto y’uwakoze amahano yonyine igihe mwahizemo gushyiraho ifoto 1.

jean yanditse ku itariki ya: 13-04-2012  →  Musubize

Dore abo badepite aho kwirirwa batora amategeko adahwitse yo gukuramo inda bari bakwiye gukurikirana ibibazo by’urugomo bidasiba kwiyongera mu gihungu.

ndorera yanditse ku itariki ya: 13-04-2012  →  Musubize

IGIHE MU MURYANGO W’UMUTURANYI HARI IKIBAZO GIKOMEYE NK’ICYO, UKWIYE KUKIMENYESHA UBUYOBOZI BUKAKIVUGUTIRA UMUTI IMIVU Y’AMARASO ITARATEMBA!

KOSAKOSA yanditse ku itariki ya: 11-04-2012  →  Musubize

ego gatera wanbyaye ariko none nakumiro abandika inkuru ndabasabye ntimugashyire ngo UMUGABO hoya hoya uwakoze amahano nkayo mujye mureba ukundi mubyandika.ndashima igitekerezo cyuwanditse hejuru i mean JOSEE

chu yanditse ku itariki ya: 11-04-2012  →  Musubize

Josée rwose, ahubwo nawe urebe neza ko nta kibazo ufite! naho kuvuga ko uriya umuzi, ngira ngo urabona ko afite imyaka 27, ni ukuvuga ko muri genocide yari afite imyaka 9! ubwo se urashaka kutwumvishako nawe yakoze génocide koko? ibyo yakoze ni agahomamunwa , nge byananiye no kubyumva pee!!! ariko mureke dufatanye dushakire ikibazo mu mizi kuko biteye ubwoba!

ami yanditse ku itariki ya: 11-04-2012  →  Musubize

Uwo nawe yari akwiye kwicwa kabisa! Nta kindi gihano kimukwiriye kuko gufungwa ntacyo bimutwaye na gato. N’uko igihano cyo kwicwa kitakibaho mu gihugu cyacu. Ahaaa, ariko birumvikana ko atari ubwa mbere yishe, gusa izo nzirakarengane Imana izakire, abo bamarayika koko bazize iki....uyu mugabo bazamucunge no muri gereza azica abo bazafunganwa.

uwimana yanditse ku itariki ya: 11-04-2012  →  Musubize

Ni akumiro Banyarwanda!Mbasaba guhora musenga kandi mudacika intege!Mugasengera ingo ndetse n’urubyiruko!Ntimwibagirwe no gusengera igihugu cyanyu.Aya maraso akomeza kumeneka arandenze jyewe!Imana ibarinde

josee yanditse ku itariki ya: 11-04-2012  →  Musubize

Ibi jye ntibintangaza.
kuko pyschologiquement, umuntuwishe abantu barenze batanu, aba ameze nkuwanyoye cocaine, ikamusaguka, icyo yakoze yumva yahora agikora.muri rusange aba yaratwawe no kwica, iyo abuze abo yica yumva ntamahoro, kimwe n’umunywi wa cocaine, iyo ayibuze ntamahoro agira.
izi rero ni ingaruka zabantu batarebye kure, bagafata abantu bishe abantu barenze icumi, bakabasubiza muri societe Nyarwanda, ngo nuko bireze bakemera icyaha. bari bakwiye kubanza bagakora etude pychologoique , kuko bariya bantu nyine ntabwo ari abo kuba muri societe. bazamara abantu. bariya ni ibivume, baba bakwiye kuguma mumabohero.
naho ubundi ibyo bizakomeza, bakomeze bamare abantu kugeza igihe generation yabo izashiriraho.
ibi ndabivuze kuko uyu wakoze amahano ndamuzi, na statut ye ndayizi

yanditse ku itariki ya: 11-04-2012  →  Musubize

Yampay’inka data uwo murenge ko ufite ibibazo mwa. Ni ukuwukorera counsilling uko wakabaye. Ariko imiryango isanzwe ifitanye ibibazo nk’ibyo biba bizwi ndumva yajya imenyekana kare murwego rwo gukumira ngo bitagera hariya. Nka bariya bana se bazize iki?

gahigi yanditse ku itariki ya: 11-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka