Nyanza: Umubyeyi yatemye umuhungu we intoki 2 zivaho amuziza isambu

Masabo Etienne uvuka mu kagali ka Kimirama mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yatakaje intoki ebyiri atemwe na nyina umubyara amuhoye isambu.

Iyo sambu Masabo atuyemo yayubatsemo mbere y’uko nyina atanga iminani, hanyuma aza kumusaba kuyivamo kugira ngo izamutunge nyuma yo gutanga iminani dore ko [nyina] anavuga ko iyo sambu ari ingarigari ye; nk’uko Masabo yabisobanuye tariki 12/03/2012.

Ibyo bibazo byakomeje gututumba bigera ubwo hiyambazwa umuyobozi w’umudugudu bufata icyemezo ko Masabo Etienne atagomba gusenyerwa ahubwo ko aha nyina indi isambu inganya agaciro n’iyo ngarigari ye.

Ibyo byabaye impfabusa kuko icyo cyemezo Mukarushema Beatrice yagiteye utwatsi aranga aratsemba nk’uko Masabo Etienne abitangaza.

Icyo kibazo cyageze ku muyobozi w’akagali kabo ka Kimirama tariki 02/02/2012 nawe afata icyemezo nk’icyo ku rwego rw’umudugudu bafashe bakemeza ko aho kugira ngo Masabo Etienne asenyerweho inzu yaguranira isambu nyina hanyuma umwiryane ukarekeraho.

Mukarushema Beatrice, nyina wa Masabo Etienne yakomeje kwanga kuva ku izima avuga ko ibyo ashaka nibidakorwa ikibazo azakikemurira.

Kuri uwo munsi uwo mukecuru ngo yatashye yijujuta ajya gutegerereza Masabo Etienne iwe mu rugo na bamwe mu bahungu be batishimiye aho Masabo Etienne yubatse.

Ageze iwe bene se bahise bamushotora ngo barwane n’uko bajya mu mitsi bagundaguranira ku butaka. Uwo mukecuru mu gutabara abo bahungu be bari mu mirwano yazanye isuka ahita atema intoki z’uwo bari bavanye mu buyobozi ngo babumvikanishe ariko byananiranye.

Mukarushema Beatrice wakoze iryo bara agatema umuhungu we intoki kuva ubwo yahise afatwa ajyanwa gufungwa.

Amakimbirane ashingiye ku mitungo kimwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni bimwe mu byaha biza ku isonga mu karere ka Nyanza; nk’uko raporo y’ibyaha byakozwe mu kwezi kwa Gashyantare muri ako karere ibigaragaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka