Nyanza: Umuboyi yaragiye kwivugana umuyaya bakorana polisi irahagoboka

Tariki 09/12/2011 mu ma saa tanu, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, umuboyi uzwi ku izina ry’akabyininiro ka STAMINA yashatse kwivugana umuyaya bakorana amutemesheje umuhoro ariko polisi imukoma mu nkokora.

Mukamana Esperance wari ugiye gukorerwaho icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi avuga ko yakijijwe na Nyagasani ngo kuko uwo Stamina yaragiye kumutema mu buryo atakekaga.

Yagize ati “Twarimo tuganira bisanzwe nyuma mubwira akantu gato cyane ariko natunguwe no kubona azanye umuhoro n’uko mpita nirukira mu cyumba ndakinga”.

Akomeza avuga ko uwo Stamina (umuboyi) yanze kuva ku izima atangira kumena urugi rwaho yari yihishe. Ati “Nabonye atangiye kwica urugi mpuruza Boss ahita yohereza polisi kumuta muri yombi.

Gakwaya Jean Pierre, umukoresha w’abo bakozi bombi, yavuze nta kibazo gikomeye azi abo bakozi bari bafitanye.

Inshuti za hafi z’uwo muboyi Stamina zivuga ko akunze kurakazwa n’ubusa. Bakaba bakeka ko yaba abibeta akanywa urumogi ngo kuko mu mimerere ye akunda guhinduka cyane. Bagize bati “Hari ubwo muvugana ubona ko ari muzima ariko mu kandi kanya ntumenya uko bihindutse”.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ikimara guhuruzwa yahise ijyana uwo Stamina gucumbikirwa mu buroko nk’uko Gakwaya Jean Pierre umukoresha wabo bakozi bombi abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka