Nyanza: Polisi yataye muri yombi uwitwa “Murundi” abaturage bafataga nk’icyihebe
Kamanzi Damien wamamaye cyane mu mujyi wa Nyanza ku izina rya “Murundi” kubera ibikorwa by’urugomo ndetse akaba akekwaho kuba inyuma yo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ubujura bukoresheje ingufu yatawe muri yombi polisi y’igihugu tariki ya 9/12/2013 ahagana saa tanu z’amanywa.
Uyu “Murundi” bivugwa ko amaze imyaka isaga 10 yibera mu mujyi wa Nyanza ngo usibye ko rimwe na rimwe anyuzamo akajya nko mu mujyi wa Kigali ubundi akagaruka acuza abaturage utwabo akanabakubitira mu mayira bataha mu masaha y’umugoroba.
Nk’uko abaturage mu mujyi wa Nyanza bagiye babivuga mu bihe bitandukanye batakambira inzego z’umutekano zihakorera ngo Murundi izina rye ryamamaye henshi mu bice bitandukanye aho akubita abantu akanabambura ibyabo ugize ngo aravuze nawe agakubita.
Kubera uko kwamamara kwe mu bikorwa bitandukanye bihungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo mu mujyi wa Nyanza abaturage bahorana umwuka w’ubwoba bwabiriraho bagataha babunza imitima batinya guhura n’uyu Murundi.
Abaturage batandukanye baganiriye na Kigali Today nyuma y’uko atawe muri yombi ariko batinye ko amazina yabo yamenyekana ngo kuko Murundi aramutse afunguwe yabamerera nabi bavuga ko ariwe umujura ruharwa bafite ngo kuko yibisha ingufu kandi ushatse wese kumurwanya aramukubita akamusiga ari intere.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “Murundi mwebwe muramukinisha arakwambura watera amahane agasiga akubise akigendera bamushakisha ntaboneke mbese ubanza akorana n’izindi mbaraga zidasanzwe kuko si umuntu nyamuntu”.
Undi nawe uhamya ko aramutse avuze izina rye byamugiraho ingaruka Murundi ngo aramutse afunguwe yagize ati: “Murundi yize Kungfu na Karate arakubita ntibagarure njye iyo ntashye bwije mvunjisha amafaranga twahura mu nzira nkamusigira ayo kunywa urumogi n’inzoga kuko mba ngura inzira ngo ndebe ko bwacya kabiri”.
Tuvugana na Murundi ubwe aho afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza ariko ari mu mapingu yahakanye ko atiba atanagira n’urugomo nk’uko abaturage babimushinja.
Yagize ati: “Njye abantu baranyanga ndahita bakamvugiriza induru kandi ibyo bankekera byose sibyo ahubwo ni ugushaka kunsebya bagamije kunyanduriza izina kuko nagerageje kujya gusenga mu badivantiste nakira Yesu ariko banze kwemera ndahita bakanyita umunyarugomo n’umujura”.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today ahakana ibyo akekwaho yashize yemera kimwe cy’uko hari umusirikare yakuyemo amenyo. Ati: “Uwo musirikare kandi nabwo twaje kwiyunga ubu twabaye inshuti ntacyo tugipfa”.
Izina azwiho cyane rya Murundi avuga ko yarikuye mu buzima bwo ku muhanda ageze mu karere ka Nyanza ubwo yakubukaga mu gihugu cy’u Burundi nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe wenda namara kabiri ntaha ntafite ubwoba murundi yaraduhahamuye pe
nonese ko wumva nawe ari impunzi yiviriye I burundi murumva Atari ihungabana? nonese abamufunze bamujijije iki hari ibyibano bamufatanye? bashingiye kuri rumeurs gusa ngo kanaka arakubita ntibagarure? ibyo ni amafuti rwose murundi narekurwe!!!
AHAA IBISAMBO BIMEZE NABI ARIKO NTA MAHIRWE YABYO. NUBWO BIFATWA ARIKO NTIBYAGAKWIYE KUREKURWA. N
ICYO MURUNDI GIFATIRWE IBYEMEZO BIKAKAYE. URWANDA RWACU NI URW
UMUTEKANO NTA MUNYARWANDA WARI UKWIYE KUBA ARYA UTWE AHANGAYITSE!konta photto ye turikubona jyembona mugiye muyishyiraho inkuru yarushaho kuryohera abayisoma.