Nyanza: Polisi yakoze umukwabo indaya n’inzererezi zitabwa muri yombi

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yakoze umukwabo mu gice cy’umujyi w’aka karere urangira utaye muri yombi indaya n’inzererezi zahabonekaga zizwiho guhungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo mu gihe cy’amasaha y’ijoro.

Uyu mukwabo wakozwe tariki 18/11/2013 wibanze ahanini kuguta muri yombi indaya n’inzererezi zabonekaga mu mujyi rwagati wa Nyanza n’inkengero zawo.

Bamwe mu baturage babonye uwo mukwabo ukorwa na polisi bishimiye ko wataye muri yombi indaya n’inzererezi zizwiho ingeso yo kwiba udukapu tw’abagore ndetse no kwambura abantu telefoni zigendanwa zimwe z’agaciro zo mu bwoko bwa Samsung Galaxy S4 nyuma yaho zadukiye mu mujyi wa Nyanza.

Zimwe mu ndaya n'inzererezi zafatiwe mu mujyi wa Nyanza.
Zimwe mu ndaya n’inzererezi zafatiwe mu mujyi wa Nyanza.

Mu kubata muri yombi byagaragazaga ko byakorewe inyigo ihambaye yo kumenya aho indaya n’inzererezi zikunze kuba ziri mu masaha yo ku manywa zitegereje ko bwira ngo zitangire zicuze abantu ibyabo.

Abafatiwe muri uyu mukwabo bagera kuri 30 kandi nabo ubwabo biyemereraga ko nta murimo uzwi wari ubatunze ngo usibye gushakisha mu buryo bunyuranye icyababeshaho harimo no kwiba abarangaye nk’uko benshi muri bo babyigambye nyuma yo gutabwa muri yombi.

Twavuganye n’umupolisi ushinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano (Community Policing) mu karere ka Nyanza wari ukuriye uwo mukwabo atangaza ko abatawe muri yombi biganjemo indaya n’inzererezi.

Ati “Impamvu twabafashe ni uko akenshi wasangaga aribo bari inyuma y’ubujura, urugomo, kunywa no gukwirakwiza ibiyobyabwenge”.

Umunyamakuru wa Kigali Today yashatse kumenya aho abafashwe bari bujyanwe asubizwa ko ari mu Kigo indaya n’inzererezi zo mu karere ka Nyanza zashyiriweho kugira ngo zigirwe inama yo kureka iyo myifatire idakwiye urubyiruko dore ko abenshi muri bo bari bakiri bato mu myaka.

Nk’uko uyu mupolisi yakomeje abisobanura ngo icyo kigo cyubatse mu murenge wa Mukingo ndetse hateguwe n’uburyo abafashwe muri ubwo buryo bazajya bagirwamo inama binyuze mu biganiro binyuranye byabagenewe.

Yagize ati: “Polisi y’igihugu ndetse n’ubuyobozi bwite bw’akarere ka Nyanza bazajya babagezaho ibiganiro ndetse banigishwe guhitamo imyuga myiza yazabagirira akamaro kuruta kwishora mu buraya n’ubuzererezi banywa ibiyobyabwenge bidafite icyo byabungura mu mibereho yabo ya buri munsi”.

Bamwe mu bafatiwe muri uyu mukwabo bavuga ko baramutse bigishijwe imyuga itandukanye n’uburaya n’ibuzererezi bari bamazemo igihe babyishimira ngo kuko n’ubusanzwe babikoraga babuze ayandi mahitamo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 2 )

turayishyigikiye polisi yigihugu nabantu babagabo rwose bakomereze aho

niyonshuti girbert yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

Poice rwose irakora neza, ariko nibura izajye igerageza ikore n’imikwabu muri Kigali, kuko mbona bariraye noneho! Abana benshi b’inzererezi, abakobwa barara ku mihanda cyane cyane abana bato! Dore aho police yakibanda cyane: 1. Giporoso ku muhanda wa prince house,
2. Umuhanda wa Hotel Tech, uzamuka ujya kuri stade
3. Mu migina
4. Kimilonko ku isoko n’imbere ya KIE
5. Nyamirambo
6. Kicukiro
Niho nabonye hakabije, ariko buriya wasanga hari n’ahandi jye ntazi! Police idufashe rwose.

Higiro yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka