Nyanza: Mu minsi 10 gusa, babiri bishwe n’abantu bataramenyekana

Nyuma y’iminsi 10 hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Irakoze Gabriel mu murenge wa Busasamana hongeye gutoragurwa umurambo w’umusore bamwe bashya ubwoba.

Dushimirimana Alexis w’imyaka 22 y’amavuko wavukiye i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe umurambo we watoraguwe kuri uyu wa 24 Mutarama 2016 mu ishyamba riri mu marembo ya Kaminuza ya UNILAK i Nyanza.

Umurambo we bawusanze munsi y'umuhanda mu ishyamba.
Umurambo we bawusanze munsi y’umuhanda mu ishyamba.

Bamwe mu babonye uwo murambo kimwe n’umushumba wamubonye arimo kwahira ubwatsi bw’inka batangaje ko uwo musore ashobora kuba yari amaze iminsi yishwe.

Aganira na Kigali Today Havugimana Deo umushumba wamubonye yagize ati “ Umurambo w’uriya musore nawubonye ndimo kwahira ubwatsi mbimenyesha abantu ni bwo abantu benshi bahise batangira kuza kumureba ndetse ndakeka ko yaba yari amaze iminsi”.

Mbere y’uko uwo murambo uboneka mu minsi ishize na bwo umushumba witwa Ndungutse Fidèle yabonye undi murambo mu ishyamba riri hafi y’ahahoze icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo i Nyanza.

Umwe mu baturage batuye muri ako gace avuga ko bagiye gufata ingamba zo kwirinda.

Yagize ati “Mu minsi ishize i Nyanza abantu babonye umurambo w’umugabo wishwe mu gihe nta kwezi guhize na bwo hongeye gutoragurwa undi murambo w’umusore uri munsi y’umuhanda. Ubu nta kindi ni ukujya dutaha kare”.

Bamwe mu bari baje kureba uwo murambo byabateye ubwoba.
Bamwe mu bari baje kureba uwo murambo byabateye ubwoba.

Uwitwa Musoni Richard, na we wari aho uyu murambo watowe yunzemo ati “Mu gihe tutarabasha kumenya abihishe inyuma ya buriya bugome ni ukujya dutaha kare cyangwa amashanyarazi yagenda tukiri mu gasozi tukahaguma kugeza ubwo umuriro ugaruka tukabona gutaha”.

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yahumurije abaturage bari aho uwo murambo watowe ibizeza kuzabamenyesha ukuri kuvuye mu iperereza.

Umurambo w’uwo musore wahise woherezwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyo yaba yazize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka