Nyanza: Inzu n’ibiyirimo byahindutse umuyonga
Bizimana Joseph w’imyaka 80 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kivumu mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza urugo rwe n’ibyari birurimo byafashwe n’inkongi y’umuriro bisigara ari umuyonga.
Bamwe mu baturanyi bari baje kwihanganisha umusaza Bizimana kuri uyu wa gatandatu tariki 11/01/2014 nyuma y’ibyo byago yagize tariki 9/01/2014 ahagana mu masaha ya saa kumi n’umwe z’umugoroba bavuze ko babonye ikintu cy’icyotsi cyapfukiranye inzu ye mu gihe we yari yiryamiye mu cyumba nta kintu na kimwe abiziho.

Umwe muri bo yagize ati: “Kubera ko urugo rwe ari igipangu twabanje kubona umwotsi dukeka ko ahari atetse ariko uko umwanya ushira tukabona ugenda urushaho kwiyongera nibwo twagiyeyo kureba dusanga inzu yatangiye gushya”.
Abaturanyi bamubaye hafi muri icyo gihe ngo bamusabye gukiza amagara ye maze umuriro batangira kuwuzimya ndetse bahuruza n’abandi bantu barimo inzego z’umutekano zinyuranye.
Mu gihe bageragezaga kugira ibyo barokora mu nzu ntibyabashobokeye kuko umuriro wari mwinshi cyane nk’uko Ntegeyimana Jean ukora muri urwo rugo yabitangarije Kigali Today.
Yasobanuye iby’iyo nkingi y’umuriro agira ati: “ Icyumba cyegeranye na Cash power nicyo cyabanje gushya nuko gikongeza n’ibindi byumba maze umuriro utangira kugurumana.

Imyenda, utubati, ibitanda n’ ibikoresho byo mu nzu birimo ibikoresha amashanyarazi nka frigo, mudasobwa n’ibindi byinshi by’agaciro byose byarahiye ba nyir’urugo basigara nta kintu na kimwe batunze.
Umufasha wa Ir Bizimana Joseph yavuze ko intandaro y’uwo muriro ari insinga z’amashanyarazi y’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro (EWSA) ngo kuko nta kindi kintu bakeka cyaba cyarabatwikiye inzu n’ibyo bari batunze byose.
Usibye kureba inzu n’ibyo bari batunze bakumirwa dore ko bari banifashije ku buryo bugaragara ngo bishyize mu mutuzo barimo gusenga basaba Nyagasani kubakomereza imitima mu gihe bagitegereje ko hari icyo ubuyobozi bwaho batuye bwagira icyo bubafasha.

Ndayisenga François uyobora umudugudu wa Kivumu aho iyi nzu n’ibyari biyirimo byabaye umuyonga avuga ko nyuma y’ibyago byabereye muri uwo mudugudu biteguye gukorera ubuvugizi ku bantu bose bumva babishoboye kuba bagoboka uwo muryango bakawubonera aho waba ukinze umusaya ndetse no kubabonera icyo kwambara kuko nta na kimwe basigaranye.
Uyu muyobozi w’umudugudu akomeza avuga ko ku wa mbere tariki 13/01/2014 saa kumi n’imwe z’umugoroba biteguye gukorera inama ku biro by’akarere ka Nyanza itumiwemo abantu bose bumva bagira icyo bakora kuri uwo muryango wahuye n’iryo sanganya.
Ati: “ Buri wese aratumiwe wumva yagira icyo akora akurikije uko mu mufuka we hameze”.

Kambanda Omar, umuyobozi w’ikigo cya EWSA mu karere ka Nyanza, ku murongo wa telefoni ye igendanwa yatangaje ko ikibazo cyabereye muri ruriya rugo nta sano gifitanye n’insiga zabo ngo kuko nyuma yigenzura bakoze basanze zose ari nzima.
Uyu muyobozi uvuga ko nawe ubwe yahigereye uwo muriro waka avuga ko basanze mubazi yabo (compteur) ari nzima nta kibazo yigeze kugira.
Yagize ati: “urutsinga nyir’urugo yafatiyeho umuriro nta kibazo rwagize kandi iyo ruza kuba intandaro y’iyo nkongi n’abandi baturanyi be bagombaga kugira ikibazo nk’icye kuko arirwo bafatiyeho umuriro ariko bo ntacyo bagize” .
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nuwo gufashwa rwose, Imana ibakomeze uyu mu ryango rwose.
Ibi bintu byabereye muri uru rugo biteye ubwoba njye narahageze ndumirwa kuko ntibyari bisanzwe.
Gusa ni amayobera abantu twese twarumiwe iyaba hajyagaho komisiyo ishinzwe gucukumbura uko byagenze kuko mu bigaragara si umuriro wa EWSA.
aho bigeze mbona dukwiye gutangira umuco wo gushyira muri assurance inzu kuko mbona zikomeje gushya umusubizo