Nyanza: Hamenwe inzoga z’inkorano zitemewe
Ku bufatanye bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Busoro n’urwego rwunganira Akarere ka Nyanza mu gucunga umutekano (DASSO) hakozwe umukwabu wo gushakisha no kwangiza inzoga z’inkorano nyuma y’uko bigaragaye ko ziri ku isonga mu bihungabanya umutekano.
Uyu mukwabo wabereye Gasantere ka Saruduha ko mu Kagari ka Shyira mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza kuwa 10/12/2014 warangiye hafashwe litiro 1000 z’inzoga z’inkorano bita igikwangari ndetse n’ibikoresho byifashishwaga mu kuzikora.
Nk’ uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Mbarubukeye Védaste yabibwiye Kigali Today, ngo utubari tubiri twahise dufungirwa imiryango nyuma yo gusanga ariho izo nzoga z’inkorano zitemewe zicururizwa.
Agira ati “Ni umukwabo usanzwe ukorwa buri gihe cyose bibaye ngombwa kuko ziriya nzoga z’inkorano ziriyongera kandi zihungabanya umutekano ku buryo buteye inkeke”.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Busoro wakorewemo uyu mukwabo bisabwe n’abaturage nyuma yo gusanga ko izo nzoga arizo zibababuza amahwemo, avuga ko mu gihe uyu mukwabo wakorwaga uwitwa Nyirarukundo Fortunée ucuruza izo nzoga z’inkorano yabacitse agatoroka ubu akaba agikomeje gushakishwa.
Inzoga z’inkorano zitemewe zafatiwe muri uyu mukwabo zahise zimenerwa imbere y’abaturage ndetse bongera kwibutswa ingaruka zifite ku buzima bwabo, basabwa kuzirinda no gukomeza gufasha inzego z’umutekano bazitungira agatoki abantu bose bazikora n’abazinywa kugira ngo babihanirwe.
Uyu mukwabo ukozwe mu gihe inama njyanama y’Akarere ka Nyanza iherutse kwemeza ibihano by’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ku muntu wese ufatanwe izi nzoga z’inkorano zitemewe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro asaba abaturage b’uyu murenge gukomeza kwirinda ibyo biyoga n’ibindi biyobyabwenge byose ngo kuko uwabinyoye bituma yishora mu bindi byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda birimo nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|