Nyanza: Gerenade yatowe mu murima w’umuturage
Etienne Karemera w’imyaka 38 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Murambi, akagali ka Masangano, umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yatoraguye gerenade yo mu bwoko bwa “STICK” mu murima w’umuturage ahita ayishyikiriza inzego zishinzwe umutekano.
Nyiridandi Casien ariwe nyir’umurima watowemo iyo gerenade avuga ko yari asanzwe awuhinga ariko akaba atarigeze na rimwe abona icyo gisasu. Muri make ngo byabatunguye gusanga igisasu mu murima bari basanzwe bahiga bakeza bagasarura ntacyo babona.
Ukurikije uko iyo gerenade yari imeze ndetse naho yatowe byerekana neza ko yahashyizwe vuba nk’uko Mbarubukeye Vedaste umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro yabitangarije Kigali Today ku wa 26/11/2012.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace ndetse na nyiri iyo sambu iyo gerenade yatowemo bakomeje kwishimira ko iyo icyo gisasu kitaza kubonwa n’umuntu mukuru cyari kuzahitana abana bashobora kugiragura batazi icyo ari cyo bakagikinisha.
Abantu barasabwa kugira amakenga ku kintu cyose babonye kidasanzwe kuko hari ubwo cyaba ari nk’igisasu ikindi n’uko abafite intwaro nto nabo basabwa kuzisubiza batarazifatwanwa ngo bibabere icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ubwo ni bumwe mu butumwa bwahawe abaturage bo muri ako gace nyuma gato y’uko hari hatowe gerenade mu isambu y’umuturage.
Abantu kandi barasabwa kudakubaganya intwaro nto basanga zihishe mu bisambu ahubwo bagomba guhita babimenyesha vuba na bwangu inzego zishinzwe umutekano kugira ngo zibafashe hatabayeho abantu bahatakariza ubuzima.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|