Nyanza: Gerenade ebyiri zatoraguwe hafi y’urusengero

Ibisasu bibiri bya gerenade yo mu bwoko bwa Totasi na Stick byatoraguwe mu mudugudu wa Nyagasambu mu kagali ka Gitovu mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza tariki 18/03/2014 hafi y’urusengero rw’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi.

Izi grenade zabanje kubonwa n’abana babimenyesha ubuyobozi bw’akagali nabwo buhageze busanga ari ibisasu; nk’uko Nkondakozera Charles umukozi ushinzwe ibibazo by’abaturage n’irangamimerere mu murenge wa Busoro abivuga.

Uyu mukozi w’umurenge wa Busoro washoboye kwigerera aho izi gerenade zabonetse yatangaje ko ari abantu bazihashyize ngo bakeka ko rimwe hazabaho ibikorwa byo gusaka mu ngo maze bagafatanwa ibyo bisasu.

Yagize ati: “Urebye aho izi gerenade zatoraguwe ni hafi y’umuhanda byongeye iruhande hari urusengero rw’abadivantitse rwose ntabwo zari zihasanzwe kuko ziba zaragaragaye cyera. Ahubwo birashoboka ko ari umuntu umutima wariye agahitamo kuzihashyira atinya kuzazifatanwa.”

Nkondakozera Charles avuga ko mu gace ibi bisasu byatoraguwemo abaturage baho bari buze gukoreshwa inama kugira ngo babasabe gukomeza ingamba zo kwicungira umutekano ndetse no gushishikariza abatunze intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuzitanga ku neza.

Yakomeje asaba abaturage kudakurwa umutima n’ibyo bisasu, ahubwo abahamagarira gukomeza kuba ijisho bicungira umutekano bakamenya abinjiye muri uwo murenge batazwi kugira ngo hamenyekane ikibagenza batazaba intandaro yo guhungabanya umutekano.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka