Nyanza: Dayenu Hotel yatewe n’abajura yibwamo ibintu bitandukanye
Imwe mu ihoteri ikomeye yo mu mujyi wa Nyanza “Dayenu Hotel” mu rukerera rwa tariki 3/10/2013 ahagana saa cyenda z’ijoro yatewe n’abajura yibwamo ibintu bitandukanye birimo inzoga zihenze n’ibindi bintu by’agaciro.
Abarinzi babiri ba Kampanyi SCAR ishinzwe gucunga umutekanio w’iyi Dayenu Hotel bavuga ko nabo batamenye igihe ubwo bujura bwakorewe.
Nkurunziza Emmanuel umurinzi w’iyi kampanyi akaba ari mu baharaye iryo joro bakora uburinzi arakeka ko bamwe mu bakozi b’iyi Dayenu Hotel aribo baba bagize uruhare mu bujura bwabayeho.

Agira ati: “Mbere y’uko ubu bujura bukorwa hari umukozi w’iyi Hotel ukora mu gikoni yaharaye mu buryo budasobanutse kandi siho yari asanzwe arara niyo mpamvu nkeka ko yaba yabigizemo uruhare”.
Uyu muzamu w’iyi Sosiyete avuga ko akazi kabo bagakoze nk’uko bikwiye ngo ahubwo urujijo rwabaye uwo mukozi waharaye maze mu gitondo bugacya hibwe.

Gasana Gaspard nyiri iyi Dayenu Hotel yavuze ko ibyo bibwe birimo inzoga zihenze z’ubwoko butandukanye ndetse n’ibikoresho byifashishwaga mu gutanga umuziki uyunguruye bimwe muri byo bikaba byaratumijwe i Dubai.
Iki kibazo cy’ubu bujura bwakorewe muri iyi Dayenu Hotel ngo cyababereye urujijo kuko ntaho bajura bigeze batobora ahubwo ngo uwahibye ni umuntu uhagenda wari usanzwe azi neza ibyaho.

Ikibazo cy’ubu bujura cyahise kimenyeshwa inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyanza ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kampanyi ya SCAR yari ishinzwe kuhacungira umutekano kugira ngo hakorwe iperereza kuri ubwo bujura.
Gasana Gaspard nyiri Dayenu Hotel atangaza ko ataza kurekera iyo ahubwo agiye gukurikirana abagize uburangare bose bugatuma habaho ubwo bujura. Agira ati: “Ibyibwe dufite abo tuza kubibaza kuko ntabwo byashoboka ko turekera iyo kandi twibwe bikatujyana mu gihombo”.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ubuyobozi bwa Dayenu Hotel bwari bugikora icyegeranyo cy’ibintu byose byibwe kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mwihangane imana izasubiza aho mwakuye hotel dayenu muri abambere mu majyepfo imana ikomeze ibarinde
dayenu habera ubujura bwinshi bahanyibiye telephone n’undi munyamahanga nawe hashize iminsi bamwibira muri chambre