Nyanza: Bataye muri yombi umujura wabajujubyaga
Mbonimpa Daniel w’imyaka 30 y’amavuko yatawe muri yombi n’abaturage bo mu mudugudu wa Mukindo, akagali ka Kibinja, umurenge wa Busasamana bamushinja kubiba ibintu kubera igihanga cy’ibyarahani bibiri yafatanwe abishakira umuguzi.
Uyu musore yafatanwe izo mashini zidoda saa kumi n’igice z’umugoroba tariki 25/09/2012 arimo aciririkanwa n’umukiriya wagombaga kuzigura aba aguwe gitumo na banyirazo maze atabwa muri yombi.
Nyuma yo guhatwa inkoni n’abaturage, Mbonimpa yavuze ko yafatanyaga n’irindi tsinda ry’abajura 10 maze ibyo bibye bakabijyana mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza.
Uwababyeyi Jacqueline, umukuru w’umudugudu wa Rebero uwo musore avukamo ukaba uhana imbibi n’uwo yafatiwemo atanga ubuhamya kuri we avuga ko yari yarajogoroje abaturage bo muri uwo mudugudu ndetse n’abo mu yindi ihana imbibi nawo.

Nk’uko uyu muyobozi yabivuze ngo uwo musore nta kintu na kimwe kibaho akozaho imitwe y’intoki ngo agisige.
Yabivuze atya: “Yaba ku bigo by’amashuli ariba, aho baraye umuhuro ariba, wamucumbikira ibiryamirwa yaryamyeho nabyo ntabirebera izuba iyo utabaye maso n’utundi tuntu two mu nzu yatukumaraho”.
Mbonimpa kandi ngo yanatoboraga inzu z’ubucuruzi akiba ibyo azisanzemo; nk’uko umukuru w’umudugudu wa Rebero yakomeje abisobanura.
Ubwo uwo musore yajyanwaga polisi y’igihugu ikorera i Busasamana, bamwe mu baturage bo mu gace atuyemo biruhutsaga bavuga ko nibagira icyo bibagirirwa hanze y’urugo bazajya bagaruka bakagisanga.
Ndayisaba Charles, nyiri izo mashini zidoda yafatanwe zishakirwa umukiriya avuga ko yari amaze hafi icyumweru azishakisha ariko akaba yari yarabuze irengero ryazo. Ati: “ Uyu musore yankoreye amakosa mabi cyane ariko Imana ishimwe ko mufatiye mu cyuho ataraziteza kuri make”.

Mu nzira uyu musore ajyanwa mu maboko ya polisi y’igihugu yabajijwe ko icyo cyaha akekwaho cy’ubujura acyemera maze atangaza ko acyemera ndetse akaba agisabira n’imbabazi.
Yasabaga ko ibyo byarahani abisubiza bene byo bikarangirira aho ariko imbaga y’abantu yari imuherekeje icyo cyifuzo cye ikagitera utwatsi imubwira ko ibyo biri kure nk’ukwezi.
Gatabazi Léon ushinzwe ibikorwa bya community Policing mu murenge wa Busasamana Nyanza avuga ko iyo ataza kuba aho uwo musore yafatiwe ngo amukize abantu basaga nk’abariye karungu bari hafi aho yafatiwe biba byageze ubwo bamukubita bakamwica.
Abaturage si bo bagomba kugena ibihano by’umuntu ugikurikiranweho icyaha kuko hari inzego zishinzwe kumukurikirana; nk’uko ushinzwe ibikorwa bya community Policing mu murenge wa Busasamana yabivuze.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana yanjye ubujura si ikintu pe urabona ngo uriya musore baramufata mu mapantaro kubera gushaka kurya ibyo atakoreye. Ikibabaza ni uku sanga abenshi ari urubyiruko.
Ni muhaguruke rubyiruko dukore twiteze imbere