Nyanza: Batatu bafashwe batetse inyama z’ihene biyemerera ko bibye
Abasore batatu : Niyonshuti Oscar, Uzakunda Laurent na Kabera Appolinaire bacumbitse mu mudugudu wa Kamatovu mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bafashwe ku gicamunsi cya tariki 17/01/2014 batetse inyama z’ihene biyemerera ko bari bibye.
Aba basore biyemerera ko inyama z’ihene bafatanwe batetse arizo bari bibye bahise bikorezwa ifuriya yazo ndetse banyuzwa mu mujyi wa Nyanza bagenda basaba imbabazi ko batazongera gutungwa n’ibyo bibye abaturanyi babo nk’uko bamwe mu baturage bababonye babyemeza.
Iyi hene yabaye intandaro yo gutabwa muri yombi kwabo yibwe tariki 16/01/2014 iburirwa irengero ariko nyirayo akomeza kuyishakisha kugeza ubwo amenye abayibye ndetse nabo barabimwemerera.
Gatabazi Ladislas nyiri iyo hene yibwe ikaza kuboneka inyama zayo zitetswe avuga ko mu mudugudu wa Kamatovu batuyemo bakekaga abo basore ariko bakabura ibimenyetso baheraho babibashinja.
Agira ati: “ Bariya basore babanaga mu nzu ariko ari abantu utamenya ikibatunze ubu nibwo twashoboye gutahura ko ari bene Ngago bari batwihishemo mu mudugudu wacu”.

Mu kiganiro na Kigali Today uko ari batatu bose batangaje ko inyama z’ihene bafatanwe batetse zari izo bibye ariko muri bo ntawemera ko yari asanzwe akora ubujura ngo bose nibwo bwa mbere baguye muri icyo cyaha.
Uwitwa Niyonshuti Oscar yagize ati: “Njye ntunzwe n’akazi ko guconga amabuye ariko iby’ubu bujura mfatiwemo rwose byangwiririye ariko iki cyaha ndagisabira imbabazi kandi sinzagisubira ukundi” .
Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Kamatovu mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bakomeje kwinubira ko ubujura buciye icyuho bugenda bwiyongera.
Bavuga ko iyo bibagiriwe ikintu hanze bucya bakabura irengero ryacyo ndetse ngo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014 hadutse n’ubujura butobora amazu yabo.
Umukuru w’umudugudu wa Kamatovu, Gatabazi Ladislas, akaba ari nawe wari wibwe iyo hene avuga ko bagiye gukaza amarondo ndetse bakamenya abantu bashya binjiye muri uwo mudugudu ngo kuko hari ubwo baza ari abajura ruharwa bakababuza umutekano.
Uko ari batatu bahise bajyanwa kuri Station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza kugira ngo bajye gukorerwa dosiye kuri icyo cyaha cy’ubujura bakurikiranweho.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|