Nyanza: Bane bakurikiranweho kwiba Banki y’Abaturage n’Umurenge SACCO

Mbonyinzira Jean Bosco, Uwimana Jean Claude, Ntabyera Saleh na Rurangwa Charles bafungiye kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza, bakurikiranweho gushaka kwiba Banki y’abaturage y’u Rwanda n’umurenge wa SACCO, biherereye mu murenge wa Kibilizi.

Batawe muri yombi mu ijoro rishyira tariki 12/04/2013 bamaze kwica urugi basigaje kwinjira ngo bibe amafaranga ya Banki y’abaturage y’u Rwanda, nyuma bagakomereza kuri Koperative yo kubitsa no kugurizanya iri muri y’uwo murenge ngo nayo basige bayicucuye.

Mu bikoresho bafatanwe harimo igikoresho cyitwa Bombone, imodoka bateganyaga kwibisha ndetse n’ibindi bikoresho bipfumura byagombaga kwifashishwa muri ubwo bujura.

Ibikoresho bari biteguye kwibisha.
Ibikoresho bari biteguye kwibisha.

Rurangwa ari nawe wari uhagarariye ubwo bujura, ukomoka mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, avuga ko uwo mugambi wo kwiba bari bawufatanyije n’umuzamu bita Methode wabahaga amakuru kuri tefefoni y’uburyo ubwo bujura buzakorwamo.

Bagenzi be bari kumwe bakomoka ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali bavuga ko baje mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza batahazi, kuko Rurangwa niwe wari ubayoboye mu bikorwa byose bagombaga kuhakora.

Imodoka bari bafite bateganya kuyibisha.
Imodoka bari bafite bateganya kuyibisha.

Rurangwa asobanura bari bazanwe n’umugambi w’ubujura ariko ngo nyuma baje kwisubiraho bafata icyemezo cyo gusubira inyuma, nibwo baguye mu maboko ya polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yarimo ibacungira hafi ngo ibate muri yombi.

Chief Supertendent Gashagaza Hubert, umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko bari bafite amakuru y’uko muri iyi minsi bazaza kwiba maze ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano batangira gutegura uko bazaburizamo uwo mugambi.

Chief Supertendent Gashagaza Hubert avuga ko amakuru kuri ubwo bujura bari bayafite.
Chief Supertendent Gashagaza Hubert avuga ko amakuru kuri ubwo bujura bari bayafite.

Asobanura ko bafashwe bamaze kwica ingufuri bifashishije ibikoresho byagaragaraga ko bitamenyerewe muri ubwo bujura.

Chief Supertendent Gashagaza yatangaje ko babakurikiranyeho ubujura buciye icyuho buvugwa mu kuva ku ngingo ya 301 kugeza ku ya 303 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko baramutse bahamwe nacyo bahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 5 kugeza 10 y’igifungo.

Yasabye abaturage gukomeza gufatanya na polisi mu gukumira ibyaha bitaraba, nk’uko byagenze kuri uwo mugambi w’ubujura bwagombaga kwibasira Banki y’abaturage y’u Rwanda ishami rya Kibilizi hamwe n’umurenge SACCO wo muri uwo murenge mu karere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 4 )

i Nyanza ntabwo ushobora kuhiba cyangwa ngo ubigerageze ngo ubacike, ndahamya ko inzego z’umutekano zose zikoze nk’iza Nyanza umutekano waba ari ntamakemwa ndababwiza ukuri; si ubwa mbere abantu nk’aba bafashwe, abiba insinga za EWSA barafatwa, ndetse n’abandi benshi bafatirwa mu cyuho.

Nyanza, murasobanutse!!

ukuri yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

etienne usibye ko umushonji arota arya, condoms uzibonye he koko? Polisi y’igihugu turayishima cyane ku mikorere myiza ikomeje kugaragaza. nikomereze aho. duhashye ubujura

NYANDWI Philbert yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

ntamuntu ukiba gutyo bazabanze babyige

mf yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Condoms mbona zari iziki?

Etienne yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka