Nyanza: Abarimu n’abanyeshuli bakoze impanuka bavuye mu gikorwa cyo gufasha

Abarimu n’abanyeshuli b’ishuli ryisumbuye rya ESPANYA ryo mu karere ka Nyanza bakoze impanuka y’imodoka ku mugoroba wa tariki 25/05/2012 ubwo bavaga gufasha umunyeshuli wacitse ku icumu rya Jenoside kuri icyo kigo ariko ntawagize icyo aba.

Abari muri iyo modoka bari mu byiciro binyuranye birimo abarimu n’abanyeshuli b’ishuli ryisumbuye rya ESPANYA hiyongereyeho n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye ariko ku bw’amahirwe bose bavuyemo ari bazima.

Ubwo Ndungutse Saïdi wari utwaye iyo modoka ifite purake RAB 695 U yari ahugiye mu biganiro n’abantu bari irihande rwe yabisikanye n’imodoka y’ikamyo ifite purake RAB 146 n’uko iyo modoka yari itwaye abari bavuye gufasha umunyeshuri ishiduka uyitwaye yaryamiye umukingo mu rubavu rwayo rw’iburyo nk’uko ababonye iyo mpanuka iba babitangaza.

Bamwe mubo yari itwaye imitima yahise ibarya buri wese atangira kwiyambaza Imana ye n’undi ye abandi banyuzamo batangira kwikoma shitani ko ari we wari iyibateje nk’uko umwe mu bari muri iyo modoka utashatse ko kugaragaza amazina ye muri iyi inkuru abyemeza.

Bamaze amasaha agera kuri atatu imodoka itarava mu cyondo yari yaguyemo.
Bamaze amasaha agera kuri atatu imodoka itarava mu cyondo yari yaguyemo.

Impanuka ikimara kuba abari muri iyo modoka ya Horizon Express bashatse uko bayegura bifashishije ingufu z’amaboko biranga biba iby’ubusa kuko bahamaze amasaha arenga atatu bakora hirya hino ariko binanirana kuyihavana.

Umwe muri abo bagenzi abivuga atya: “ Twitabaje abahisi n’abagenzi ngo badufashe kuyegura biranga, dushaka uburyo bwose twakwifashisha ariko nabyo biranga”.

Nyuma y’igihe kinini habonetse imodoka ibafasha kuyikurura maze ibona kuvana amapine yayo aho yari yatebeye mu isayo ry’urwondo. Iyo modoka ya Horizon ngo yavuyemo nta kintu na kimwe yangiritseho nk’uko n’abo yari itwaye bose bavuyemo ari bazima.

Abari muri iyo modoka binubiye ko abaturage b’umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bahuriyemo n’ibyo bizazane bataye umuco mwiza wo gutabarana mu gihe habaye ibyago.

Iki cyondo imodoka yakivuyemo nyuma yo kubona indi ikayikurura.
Iki cyondo imodoka yakivuyemo nyuma yo kubona indi ikayikurura.

Baragira bati: “Benshi mu baje byitwa ko batabaye bari indorerezi gusa n’ugize ngo aradufashije yabikoraga ari bya bindi byo kwikiza abantu gusa”

Iyo modoka ya Horizon Express yari itwaye abantu bajya kugera kuri 26 nk’uko Murekezi Olivier wari uyoboye iryo tsinda ry’abarimu n’abarezi b’ishuli ryisumbuye rya ESPANYA abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

igihe cyose uvuye gukora ibyiza imana irakurinda,aba baziranenjye ntago imana yabyemera kandi courageux muri indashyikirwa mubikorwa byizihiye urwagihanga,

ndikumana j,m,v yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

accident ntiteguza,gusa ni byiza ko ntawakomerekeye muri iyo0 mpanuka,naho ubundi icyo gikorwa ni cyiza kandi n’abandi bagire umutima wa kmuntu mu gufasha

fiacre yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

Uburangare n’umuvuduko ni bimwe mu bitera impanuka tubyirinde gusa urebye igikorwa cyiza bari bavuyemo ntabwo Imana yagombaga kubatererana.

yanditse ku itariki ya: 26-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka