Nyanza: Abakozi ba Horizon Express barwanye umwe ajyanwa mu bitaro undi mu buroko

Byishimo Daniel na Gatete Abdoulikarim bakorera Horizon Express barwaniye aho iyi sosiyete ikorera mu mujyi wa Nyanza ku mugoroba wa tariki 03/06/2012 umwe arakomereka ajyanwa mu bitaro undi arafungwa.

Iyo mirwano yabimburiwe no guterana amagambo hagati y’abo bakozi mu biro nuko nyuma y’iminota igera kuri 30 berekeza hanze ari naho umwe yatereye undi urushyi agahita ava amaraso menshi mu mazuru; nk’uko bisobanurwa na Habiyaremye Jean, umukozi aa Horizon Express wari hafi yaho.

Gatete Abdoulikarim ngo yasabye Byishimo Daniel kumuha amahoro akareka kumuzanaho rwaserera ariko undi akomeza kumwishinjaho ngo barwane hamenyekane imbwa n’umugabo.

Ati: “Nagiye kubona mbona Gatete arizibukiye akubise Byishimo urushyi mu maso nuko muri ako kanya aracanganyikirwa atangira kuvirirana amaraso mu mazuru”.

Byishimo Daniel yahise ajyanwa kwa muganga na bagenzi be bakorana bamurandase mu maboko. Gatete Abdoulikarim nawe mu kanya gato yahise atabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Abo bakozi ba Horizon Express bapfuye umugenzi w’umukobwa wari afite itike imivana Nyanza yerekeza mu mujyi wa Kigali ariko abo bakozi bombi batavuga rumwe ku mwanya yari bugendemo.

Gatete yashakaga ko uwo mukobwa bamutendeka kandi imodoka yari yuzuye naho mugenzi we Byishimo bakorana atabivugaho rumwe; nk’uko abari aho babivuga.

Aho uwo mugabo wambaye ishati itukura ageze niho abakozi ba Horizon Express mu mujyi wa Nyanza barwaniye ku mugoroba wa tariki 3/06/2012.
Aho uwo mugabo wambaye ishati itukura ageze niho abakozi ba Horizon Express mu mujyi wa Nyanza barwaniye ku mugoroba wa tariki 3/06/2012.

Ubwo twateguraga iyi nkuru Gatete yari yarekuwe na polisi yasubiye ku kazi ke akora ko gukata amatike ya Horizon Express ndetse na mugenzi we waraye mu bitaro yorohewe nyuma yo kumara ijoro mu bitaro bya Nyanza.

Mushimiyimana Félicien bita Kazungu umushoferi wa Horizon Express akaba n’umuyobozi wungirije mu ishami rya Horizon Express mu mujyi wa Nyanza yatangaje ko imirwano yabaye hagati y’abakozi babo bayamaganiye kure kuko biteye isoni ku muntu wese wakumva ko abakozi ba Horizon Express barwaniye mu kazi.

Yagize ati: “Bombi icyabazanye ni akazi rero biteye isoni cyane gutandukira ibyo bashinzwe bakarwana”.

Mushimiyimana yavuze ko kugeza ubu nta bihano barabateganyiriza ariko ngo bashobora no kutabibaha ahubwo bakagirwa inama z’uburyo bakorana mu kazi kamwe boroherana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka