Nyanza: Abakora inzoga zitemewe batawe muri yombi nazo ziramenwa
Polisi y’igihugu yakoze umukwabo mu duce tunyuranye two mu Kagari ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza ihafatira abakora inzoga zitemewe bita “Ibikwangari” maze nabyo bimenerwa imbere y’abaturage nyuma yo kugaragarizwa ububi bwabyo.
Uyu mukwabo wakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 18/12/2013 wibanze ahakekwaga izo nzoga z’inkorano mu rwego rwo kurinda abaturage ububi bwazo.
Habineza Jean Baptiste uyobora umurenge wa Ntyazo aho polisi y’igihugu yakoreye uyu mukwabo yabwiye Kigali Today ko hafashwe inzoga zingana na litiro 1870 z’ibikwangari ndetse zimenerwa imbere y’abaturage babanje kwigishwa kuzireka.
Yagize ati: “Inzoga bita ibikwangari uwazinyoye usanga yataye ubwenge kandi ntidushaka abaturage batakigira imitekerereze mizima kubera ibikwangari niyo mpamvu twasabye polisi gufatanya natwe mu gikorwa cy’umukwabo kugira ngo aho zikekwa hakorerwe isakwa kandi nazo zimenwe”.

Uyu muyobozi avuga ko abafatanwe izo nzoga bahise bashyirwa mu maboko ya polisi ndetse nazo zikamenwa mu rwego rwo kugaragariza abaturage ko atari nziza bagomba kuzirinda.
Abaturage batuye mu gace kakorewemo uwo mukwabo basabwe gukomeza kurwanya izo nzoga zitemewe z’inkorano ndetse aho bazibonye bagatungira agatoki inzego z’ubuyobozi zibegereye; nk’uko Habineza Jean Baptiste yakomeje abibasaba.
Mu duce tunyuranye two mu karere ka Nyanza imikwabo nk’iyi yo kurwanya ibiyobyabwenge irakomeje mu rwego rwo kurindira abaturage umutekano cyane cyane mu gihe hitegurwamo iminsi mikuru isoza umwaka wa 2013.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|