Nyamirama: Yatorotse nyuma y’uko iwe hafatiwe kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano

Mu rugo rwa Mbarushimana Felix wo mu mudugudu wa Nyabisindu mu kagari ka Musumba mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza inzego z’umutekano zahafatiye litiro 12 za Kanyanga n’ibidomoro bibiri hanamenwa izindi nzoga z’inkorano basanze mu rugo rwe.

Uyu mugabo yahise atoroka kugeza ubu akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano, izo kanyanga n’ibikoresho yazitekeragamo bikaba byajyanwe kuri poste ya polisi ya Nyamirama.

N’ubwo polisi n’inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Kayonza zidahwema gushyira imbaraga mu guhashya abateka kanyanga, hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Kayonza hagenda hagaragara abandi baturage bayiteka n’abayicuruza.

Imwe mu mpamvu ziza ku isonga mu zituma hakigaragara abateka kanyanga kandi ubuyobozi budahwema guhashya abayikora, ngo ni uko bamwe mu baturage batarasobanukirwa n’ibibi bya yo bakaba bagihishira abayiteka, ku buryo hari igihe inganda zitekerwamo kanyanga zisenywa ba nyirazo bakazimurira ahandi abaturage babireba ntibanabibwire inzego z’umutekano.

Mu ntara y’Uburasirazuba muri rusange no mu karere ka Kayonza by’umwihariko kanyanga yakunze gutungwa agatoki kuba iri mu bintu biza ku isonga mu guhungabanya umutekano, ibyo ngo bilkaba bihangayikishije ubuyobozi bw’ako karere muri rusange.

Mu mirenge myinshi y’akarere ka Kayonza hagenda hagaragara abaturage bateka kanyanga, ariko hari utugari twagiye twigaragaza cyane kubera kugira abaturage benshi bateka n’abakoresha kanyanga nk’akagari ka Kabura ko mu murenge wa Kabarondo.

Ibyo ngo bituma muri ako kagari no mu tundi dukunze kugaragaramo kanyanga muri rusange hahora amakimbirane mu miryango, rimwe na rimwe bikanaviramo abaturage gukubitana no gukomeretsanya.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka