Nyamata: Yatawe muri yombi nyuma yo guha umupolisi ruswa y’ibihumbi bitanu

Umusore witwa Kwihangana Eric afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera azira guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu nyuma yo gusanga imodoka yari atwaye idafite controle technique.

Kwihangana ntiyemera icyaha akavuga ko umupolisi arimo kumurenganya kuko atigeze ayitanga na rimwe.

Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, Supt. Ndushabandi Jean Marie Vianney, avuga ko uyu musore yatawe muri yombi nyuma y’aho polisi imusabiye icyangombwa cy’uko yajyanye imodoka ye kuri controle technique maze ahita ashyiramo amafaranga ibihumbi bitanu.

Yagize ati “impamvu yatanze ayo mafaranga mu byangombya bye nuko yari aziko ibyo byangombwa byarangiye kandi akaba yarakomeje kubigenderaho”.

Supt. Ndushabandi avuga ko iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi ndetse agatanga n’ihazabu kuva ku inshuro ebyiri kugeza ku icumi z’amafanga yatanzemo ruswa.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka