Nyamata: Yaguwe gitumo afite uruganda ruto rwenga inzoga ya Kayanga

Umugabo witwa Dukuzumuremyi Emmanuel w’imyaka 41 y’amavuko yafatiwe iwe mu rugo afite uruganda ruto rwenga inzoga itemewe ya Kanyanga.

Ku isaha ya saa tanu n’igice nibwo uyu mugabo yaguwe gitumo n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage aho atuye mu Mudugudu wa Rugarama III mu Kagari ka Nyamata Ville mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, maze basanga atetse Kanyanga nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa polisi mu Karere ka Bugesera, SP. Rubagumya Richard.

Uruganda rwa Kanyanga rwabonetse mu rugo kwa Dukuzumuremyi.
Uruganda rwa Kanyanga rwabonetse mu rugo kwa Dukuzumuremyi.

Agira ati “twahawe amakuru n’abaturage y’uko uwo mugabo afite uruganda ruto rwego inzoga itemewe ya Kanyanga nibwo mu gitondo tugiyeyo tumugwa gitumo dusanga aribyo koko ahubwo ayitetse, niko gusanga litiro 18 zimaze kuvamo ubundi bakomeje gucanira kuko umuriro warurimo kwaka cyane”.

SP. Rubagumya avuga ko baretse ibyari bikiri ku ziko birahora maze bahita babimena ibikoresho yakoreshaga bijyanwa kuri polisi.

Hanafashwe kandi umugabo witwa Bazigira Innocent w’imyaka 35 wari umukozi we kuko ariwe bafatanyaga kwenga iyo nzoga ya Kanyanga.

Dukuzumuremyi Emmanuel watawe muri yombi atetse Kanyanga.
Dukuzumuremyi Emmanuel watawe muri yombi atetse Kanyanga.

Dukuzumuremyi avuga ko ubusanzwe yakoraga akazi k’ubwubatsi kuko ari nibyo yize ariko ngo akaba yabyishoyemo kuko nta kazi yari afite.

Ati “ni ku nshuro ya kabiri nenga iyi nzoga kuko mu cyumweru gishize nakuyemo ijerekani imwe maze nyijyana i Kigali ahitwa ku Kabeza. Ndasaba uwaba ubikora ko yabireka kuko nta nyungu bitera ahubwo ari igihombo”.

Uyu mugabo avuga ko yari yashoye amafaranga arenga ibihumbi 200 none akaba ayahombye kandi yakagombye kuyaheraho yihangira umurimo, ibyo kandi bikaba byiyongeraho igifungo.

Bazigira Innocent wari umukozi wa Dukuzuremyi ushinzwe guteka Kanyanga.
Bazigira Innocent wari umukozi wa Dukuzuremyi ushinzwe guteka Kanyanga.

Aha niho umuyobozi wa polisi mu Bugesera, SP Rubagumya ahera asaba buri wese kureba ikindi yakora aho kwiroha mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko nta nyungu n’imwe ihari.

“Ibi bitera ubukene kuwabyishoyemo ndetse n’umuryango we kandi aya mafaranga yakagombye kuyakoresha ubundi bucuruzi bubyara inyungu,” SP Rubagumya.

Uyu muyobozi ashimira abaturage batanze amakuru ndetse anabasaba gukomeza kuyatanga igihe cyose babonye ahari ibiyobyabwenge cyangwa abahungabanya umutekano.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka