Nyamata: Umusaza w’imyaka 68 yafatanywe urumogi yahinganye n’imyaka
Umusaza witwa Masikini Michel w’imyaka 68 y’amavuko yafatanywe igiti kimwe cy’urumogi yahinganye n’imyaka ye yitagaho ndetse akaba yari yaranatangiye kugisarura.
Uyu musaza watawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa 02/02/2015 atuye mu Mudugudu wa Rutukura mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, akavuga ko atari azi ko icyo giti gihari kuko ngo iyo aza ku kibona kare yari kwihutira kukirandura.
Agira ati “mu byukuri ntabwo narinzi ko iki giti kiri mu myaka yanjye nanjye sinari gutuma gikomeza kuhaba kuko nzi ibibi by’urumogi”.

Ibi uyu musaza avuga ntabwo abyemeranyaho na polisi kuko igaragaza ko uyu mugabo yari abizi dore ko aho icyo giti cyari kiri hihishe, ndetse uretse imyaka nta bindi byatsi byari bihari. Ibyo bikanongeraho ko bigaragara ko yagisaruraga kuko cyari gitangiye gushibuka.
Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera, itangaza ko amakuru y’uko uyu Masikini yahinze urumogi iwe mu rugo yayahawe n’abaturage, ikaba ibasaba gukomeza gukorana nayo batanga amakuru kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.
Hagati aho umusaza Masikini afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu gihe biteganyijwe ko akorerwa idosiye maze agashyikirizwa urukiko.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|