Nyamata: Abarundi 7 n’Abanyarwanda 29 bafatiwe mu mukwabu wo gufata inzererezi

Abarundi 7 badafite ibyangombwa bibaranga ndetse n’ibyo kuba no gukorera mu Rwanda batawe muri yombi mu mukwabu wakorewe mu midugudu itatu yo mu kagari ka Nyamata Ville mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Uwo mukwabu wakozwe kuri uyu wa 09/05/2014 wanataye muri yombi Abanyarwanda 29, barimo abadafite ibyangombwa bibaranga ndetse abandi bakaba bari inzererezi.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko uwo mukwabu wakozwe nyuma yo kubona ko hari abantu bahungabanyaga umutekano mu bikorwa byinshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques, avuga ko abo batawe muri yombi barimo inzererezi, abajura cyane cyane ababiga mu mazu y’abaturage ndetse bakanabambura.

Yagize ati “Abarundi tugiye kubashyikiriza iwabo aho baturuka naho Abanyarwanda tugiye kubajyana muri Transt Centre ya Gitagata”.

Abatuye mu mugi wa Nyamata bavuga ko nta gihe umukwabu utakozwe maze hagafatwa Abarundi ariko ngo ntibatinda iwabo kuko bahita bongera bakagaruka, bityo bakaba basaba ko habaho ingamba zikaze zo kubakumira kuburyo batazagaruka.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka